AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davido ubu ari kubarizwa i Kigali

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023, nibwo Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho azataramia kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

Uyu muhanzi azataramira abanya-Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2023. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Davido yateguje abakunzi be igitaramo agombaga gukorera i Kigali, ati “Mu mpera z’icyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.”

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa Munani n’igice z’amanywa zo ku wa 19 Kanama 2023.

Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo abahanzi nka Davido, Tiwa Savage, Tayla na Bruce Melodie mu birori bizaba ari ibyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.

Iki gitaramo kizaba gikurikira icyabaye ku wa 13 Kanama 2023 cyo gufungura iri serukiramuco, cyararirimbyemo Diamond, Intore Massamba n’umubyinnyi Sherri Silver.
Igitaramo cyo gufungura iri serukiramuco cyasigiye ibyishimo ibihumbi by’abacyitabiriye bari banarimo Perezida Paul Kagame.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger