AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Christopher yiyamye abapasiteri bakomeje kwibasira ‘Gisupusupu’

Mu minsi ishize nibwo  hagaragaye umu Pastor witwa Michel Ngirinshuti  yibasira ananenga indirimbo yamamaje umuhanzi Nsengiyumva Francois wanayitiriwe agahabwa izina ubwo yahitaga ahabwa izina ryayo ‘Igisupusupu’ avuga ko ishishikariza abantu irari ry’ibitsina.

Bitewe n’imvugo yakoresheje yagaragayemo ibitutsi, abantu benshi biganjemo abakunda indirimbo z’umuhanzi Francois bavuze ko uyu mu pasiteri ari ishyari yagize ry’ubwamamare bwa Nsengiyumva  wanaririmbye indirimbo “icange.”

Christopher Muneza, umuhanzi ukunzwe na benshi cyane hano mu Rwanda uririmba indirimbo z’urukundo mu njyana ya RnB yashubije uyu mu pasiteri ko aramutse asomye umurongo wose wa Luka wamufasha ndetse anavuga ko abapasiteri bose batameze nka Michel ugaragaza urukundo ruke.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bya RadioTV10 avuga ko umuhanzi Muneza Christopher nawe yagarutse kuri icyo kibazo cy’abapasiteri bakomeza kwibasira uyu muhanzi maze abagenera inama ndetse anagaruka ku kuba ubuzima bw’umuhanzi Nsengiyumva bwarahindutse.

Yagize ati:“Pastors aho kumuvuga nabi numva mwakamutanzeho ingero zitanga icyizere mu bo mubwiriza. Keep on shining Nsengiyumva, enjoy  your blessings.” Christopher yandika ku rukuta rwe rwa Instagram, “Numvaga bitashoboka. Imana yohereje Mukurarinda ngo mugende munshakire. Ubu François guca inshuro, ntangira Mituweli ku gihe, umwana wanjye ntakirya rimwe ku munsi.”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana aba pasiteri batandukanye bakomeje kwifashisha indirimbo Igisupusupu ya Nsengiyumva François nk’urugero rwa bimwe mu biri kuyobya abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger