AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Christopher yaburiye abantu bakoresha Facebook

Umuhanzi Nyarwanda Muneza Christopher wamenyekanye nka Christopher mu njyana ya RnB, araburira abantu kwitondera umuntu urimo kubandikira akoresheje Facebook mu izina rye abakaba amafaranga kuko atari we.

Uyu muhanzi avuga ko yiyitiriwe n’umuntu ataramenya, yagiye kuri Facebook afungura konti mu mazina ye ya ’Topher Muneza’ asanzwe akoresha ku mbunga nkoranyambaga.

Abinyijuje ku rukuta rwe rwa Instagram, Christopher yasabye abantu kwitondera uwo muntu kuko atari we.

Yakomeje aburira abantu ko hatagira n’umwe umwoherereza amafaranga kuko ari umutekamutwe.

Yagize ati”Iyi Facebook account si iyanjye. Uyu muntu ari kubandinkira akabasaba amafaranga, ntimukore ikosa ryo kuyamuha. Turacyamukurikirana. Murakoze.”

Uyu muhanzi yitabaje inzego zibishinzwe ngo zikurikirane uyu muntu wamwiyitiriye abe yabiryozwa.

Mu minsi yashize ni bwo na none kuri Facebook haje umuntu yiyitirira Butera Knowless amenyesha abantu ko Buravuna afite igitaramo, yatanze nimero(yise iya Buravani) ngo ushaka kumenya byinshi ko yamwibariza, abantu benshi baramuhamagaye ndetse na we atangira kujya abaka amafaranga.

Christopher yabwiye abakoresha Facebook kuba maso bakirinda abatubuzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger