Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi AY yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umunye-Tanzaniya Ambwen Yessayah Allen  wamenyekanye cyane mu muziki nka AY yifatanyije n’Abanyarwanda kunamira inzirakarengane z’apfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abikoze mu gihe mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga  Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu cyumweru cyo kunamira no kwibuka Abatutsi bapfuye bazira uko bavutse muri Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.

AY rero nawe ntiyasigaye kuko anafite inkomoko mu Rwanda , Nubwo ari  umuririmbyi wo muri Tanzaniya nawe yifatanyije n’Abayarwanda muri ibi bihe abinyujije kuri Instagram ye, yifatanyije n’Abanyarwanda bose ndetse n’abasaga Miliyoni bamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga maze akoresha ururimi rw’ Ikinyarwanda yandika ho  insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 igira iti  “Twibuke Twiyubaka” anongeraho ubutumwa buvuga ngo “Kwibuka, Ubumwe , Guhinduka.”

Ubu butumwa kandi bwanaherekejwe n’ifoto iriho ubutumwa buvuga ko Abanyarwanda batangiye iminsi 100 y’icyunamo u Rwanda n’isi yose bibukamo inzirakarengane zapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

AY ni umunye-Tanzaniya ariko umubyeyi we (nyina ) yari umunyarwandakazi kuko uyu AY afitanye isano na Alpha Rwirangira w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, AY ni mubyara wa Alpha ndetse ubumwe bwo mu Rwanda bwariyongereye kuko aherutse no gushaka umugore w’umunyarwandakazi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.

AY yashakanye n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] gusaba no gukwa bikaba byarabereye I Nyamata naho gusezerana imbere y’ Imana bikaba byarabereye I Dar Es Salaam.

Ubutumwa AY yatanze
AY wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger