AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yishwe n’ibiryo ubwo yari mu irushanwa ryo kurya

Umugore w’imyaka 60 y’amavuko wo muri Australia utaramenyekana izina yafashwe n’ibisa n’igicuri ubwo yari mu irushanwa ryo kurya umutsima wa keke wo mu bwoko bwa Lamington ndetse binamuviramo urupfu.

Iri rushanwa riba ku munsi mukuru w’igihugu cya Australia, rihuza abahanga mu kurya umugati bihuta cyane, uhize abandi kuwurya mu gihe gito agahembwa.

Bivugwa ko igicuri cyamufatiye kuri Hotel Hervey Bay, Queensland, mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Australia kuri iki cyumweru, kuri uyu munsi baba bibuka umunsi abanyaburayi bagereye muri iki gihugu.

Bagerageje kumutabara mu kumuzanzamura akigwa hasi, bahita bamujyana kwa muganga ariko akigerayo ahita apfa.

Ababibonye bavuze ko uwo mugore yari yatsindagiye mu kanwa imwe muri izo keke.

Ubuyobozi bw’iyi hotel yari yabereyemo aka kaga, bwashyize hanze itangazo bwihanganisha umuryango hamwe n’inshuti z’uwo mugore.

Amarushanwa yo kurya arakunzwe cyane muri Australia. Abatsinze bahabwa ishimwe kuko aba bariye keke nyinshi mu gihe gito.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger