Amakuru

Umugore wari uhetse umwana yijugunye muri Nyabarongo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 31 Ukuboza 2018,umugore utaramenyekana amazina ye yijugunye muri Nyabarongo ahetse n’umwana muto abari hafi aho baratabara bamuvanamo ari muzima.

Uyu mugore yakoreye aya mahano hafi y’ikiraro kigabanya Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, abantu bamubonye bahise bakora ibishoboka ngo bamukuremo.

Umukozi wo ku ruganda rwa Ruriba warebaga uyu mugore wari wiyahuye muri Nyabarongo, yahise yinaga mu mugenzi aramurohora.

Ntiharamenyekana impamvu uyu mugore yijugunye muri Nyabarongo.

Abantu benshi bahise bahagera batangira kubitaho banahamagara imodoka y’imbangukiragutabara bajyanwa kwa muganga.

Nta mwirondoro w’uyu mugore urabasha kumenyakana kuko nta byangombwa yari afite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger