AmakuruUrwenya

Umugore wanjye yakaniye ngo turatandukana kuko niriwe ntamufashe kuri telefone kandi mubona ibyambayeho! Nkore iki?

Bagabo ncuti zanjye ndabagisha inama y’ibirikumbaho nyuma y’uko mbonye ko mu nzu hasigayemo ubusa nkikoza inyuma y’urugo kugira ngo ndebe ko nabona amaronko umugore n’umwana bakaba babona icyo batamira.

Ahagana mu masaa kumi n’imwe z’igitondo nabyutse nikoza inyuma y’urugo kugira ngo nshake icyo umugore n’umwana bariririrwa bitewe n’uko naraye ntasinziriye ntekereza aho ndaronkera ariko nkabura amaherezo.

Muri uko kugenda nagiye ntabwiye umugore aho ngiye kuko numvaga nataye umutwe, nabunze mu giturage dutuyemo igihe kingana n’amasaha ane nta kintu na gito ndabona kandi nanjye ubwanjye numvaga inzara yatanhiye kungera mu mishokora y’amagufwa.

Nakomeje kugenda ariko mbura ahantu na hamwe nsaba n’ikiraka cyo guywika amashashi. Mu gihe nagendagendaga inyuma y’urugo duturanye nihebye, nabonye inkoko zigera muri eshanu zibunga inyuma y’urugo biranshisha cyane kuko nahise niyumvisha ko ntomboye byibuze ndafatamo imwe nkayigurisha ngataha mvuga iryumye imbere y’umugore n’umwana.

Inkoko nazishukashutse nzigiza kure ubwo imwe muri zo mba ndayisimbukiye ndayikacira, ntangiye kuyiseseka mu mufuka w’igikoti kinini nari nambaye, nahise numva haruguruya yanjye induru bati”muragifate muragifate vyibye inkoko”.

Ako kanya nahise nta umutwe nanjye ntangira gukiza amagara ariko inkoko nanga kuyirambika kuko numvaga nta y’andi mahitamo narimfite bitewe n’igihe narimaze ngendagenda kandi gusubira mu rugo ntacyo nshyuye bitatuma nitwa umugabo i wanjye.

Nikoko aho umutindi yanitse ntiriva! Ubwo nitukaga ndeba ko abinyuma bataramfata, nahuye mu maboko y’abashinzwe umutekano mu mudugudu dutiyemo ahita angaramisha hasi ankandagira ku mutwe ambwira ngo ninjye wabamariye inkoko n’andi matungo.

Bantu banjye agahinda ntikica kagira mubi, bankubise karahava kandi nibwo bwambere naringeragereje amahirwe mu kwiba inkoko cyangwa ibintu byabandi.

Nkiri muri ayo maherere atoroshye cyane kandi ateye isoni, telefone yasonaga burikanya umugore ariguhamagara byashoboka ko bari bantekereje cyangwa inzara ibagezemo. Ahantu narindi murabona ko kwitaba telefone bitari byoroshye ndetse ntibyari bishoboka icyashobokaga ni ukwitaba Imana ni ukuri!

Abamfashe nabasabye imbabazibabwira icyabinteye bangirira impuhwe ariko basubirana inkoko yabo barankubita barandekura ndataha ngenda nvumbagira ngera mu rugo nananiwe hafi no kugwa mu nzira.

Nkigera mu rugo, nasanze umugore yatetse ariko sinzi aho yari yaronkeye, namusabye ngo ampeho antera utwatsi arantonganya cyane anambwira ko yafashe umwanzuro wo gutandukana nanjye burundu kuko yiriwe ampamagara kuri telefone ntinyifate.

Nk’umuntu w’umugabo nabuze aho nahera ngo musobanurire impamvu ntamufataga kuko nabyo ni ikindi kibazo ku muntu w’umugabo. Ndagira ngo mungire inama z’ukuntu nditwara muri iki kibazo urwanjye rutarasenyuka.

Ubusanzwe njye na madamu wanjye twabanaga neza kandi twubahanaga cyane ikibazo gikomeje guteza amakimbirane ngo ni uko yampamagaraga ntimufate kandi murabona amakuba narindimo murakoze!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger