AmakuruIbitekerezo

Umugabo yivuganye umugore we kugira yishyurwe n’ubwishyingizi akayabo

Umugabo witwa Zhang wo mu gihugu cy’ubushinwa yatawe muri yombi azira kwivugana umugore we witwaga Xiaojie kugira ngo yishyurwe n’ikigo cy’ubwishyingizi akayabo ka Miliyoni 3.5 z’amayelo zingana na miliyari 3,465,504,344.75 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuryango w’uwo mugore uvuga ko umugabo we Zhang Yifan yamwiciye mu bwogero (Swimming Pool) y’ahitwa Phuket muri Thailand, mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Abo bavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko Zhang usanzwe atuye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bushinwa mu mujyi wa Tianjin, yari yaragiye afata ubwinshingizi bw’ubuzima bw’umugore we mu bigo bitandukanye bitanga ubwishingizi, nyuma y’amezi macye agahita amwica kugirango bamwishyure amafaranga y’impozamarira.

Polisi yo muri Thailand yahamirije Daily Mail ko uwo Zhang yatawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rw’umugore we, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane neza uburyo yamwishe.

Ababyeyi ba nyakwigendera ariko bo basaba ko Zhang ataburanishirizwa muri Thailand ahubwo ko yaburanishwa n’inkiko z’u Bushinwa zifite ibihano bikomeye kuburyo ahamwe n’icyaha nta kabuza yahita akatirwa igihano cyo kwicwa.

Zhang n’umugore we bagiye gutemberera muri Thailand tariki 27 Ukwakira 2018 bari kumwe n’umukobwa wabo w’umwaka umwe n’igice, nyuma y’iminsi itatu Zhang abwira kwa sebukwe ko umugore we yarohamye muri pisine (swimming pool) ariko sebukwe ntiyahita abyemera kuko yari azi ko umukobwa we azi koga, ntiyiyumvishe ukuntu yarohama ahantu ha metero imwe n’igice.

Nyuma yo kubicukumbura byaje kugaragara ko uwo mugore yishwe na Zhang ndetse aranabyemera avuga ko yamwishe kuko yumvaga atagishaka kubana nawe, n’ubwo byaje kuvumburwa ko mbere yo kumwica yabanje kumwishyurira ubwishingizi bw’ubuzima mu bigo bibugurisha bigera kuri 18, aho byose hamwe byagombaga kumwishyura akayabo ka miliyoni zirenga 27z’ama yuan akoreshwa mu Bushinwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger