Amakuru

Umugabo yishwe azira gutanga ubuhamya mu rubanza rwerekeye isambu

Polisi ikorera mu turere twa Mpigi na Butambala muri Uganda ikomeje gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo bivugwa ko yishwe nyuma yo gutanga ubuhamya mu rubanza rwerekeye isambu yatangiye mu rukiko rw’iremezo rwa Mpigi.

Uwatanze aya makuru utifuje ko amazina aye amenyekena yavuze ko ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane yabonye Ibrahim Bazanye w’imyaka 28 usanzwe utuye mu gace ka Butaaka muri district ya Butambala akirana n’abaamwishe, nyuma bikarangira bamujugunye iruhande rw’umuhanda, ibi bikaba byarabereye muri metero nke uvuye ku rukiko rwa Mpigi.

Yagize ati”Ni ukuri, abamwishe bamwinjije mu modoka yabo ku mbaraga, gusa ntitwigeze tumenya amasura yabo cyangwa plaque y’imodoka yabo. Yarimo atabaza, gusa twakererewe kumutabara kuko nta modoka twari dufite ngo tubakurikire.”

Polisi n’umuryango w’uyu musore baje kumubona nyuma yajugunywe ku nkengero z’umuhanda uherereye nuri uyu mujyi wa Mpigi, akaba ari ku muhanda munini werekeza Masaka.

Polisi ya Uganda ikorera muri ako gace yavuze ko yamenye iby’iri shimutwa itinze bityo ntishbore kuba yakurikira aba bashimusi.

Umuvugizi wa polisi ya Katonga Joseph Musana yagize ati” Turacyashakisha amakuru kandi mfite icyizere cy’uko aba bicanyi baza gufatwa.”

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yari afite ibimenyetso ku isambu yahoze ari iya se Alli Ssengane na we wishwe muri Mata umwaka ushize azize iyi sambu.

Kugeza ubu Polisi ikorera muri district ya Butambala yabaye itaye muri yombi Jumah Kawarabu usanzwe ari umuvandimwe w’uyu nyakwigendera kugira ngo ayifashe gukora iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger