Amakuru

Umugabo yiciye umugore we mu nzira abana babo babireba

Mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umugabo wivuganye umugore we amutsinze mu nzira, amwica amuteye icyuma abana be babiri bari kumwe bareba.

Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, ubwo uyu mugabo yateye umugore we icyuma ahita ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

Ati: “Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari kumwe tureba”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika, anashimangira ko inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano zatangiye igikorwa cyo kumushakisha.

Yaboneyeho gusaba abantu kumva uburemere n’agaciro k’ikiremwamuntu no kujya bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana be bo bari mu nshuti z’umuryango wabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger