AmakuruAmakuru ashushye

Umugabo yicishije umugore we isuka nawe arimanika

Mu mudugudu wa Cyansenge, Akagari ka Murinzi, Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero, umugabo witwa  Jean Claude Nzabakurikiza yasanze umugore we witwa Mukamana asinziriye amukubita isuka mu mutwe ahita apfa na we ahita yimanika.

Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ni mu gihe kandi amakuru y’urupfu rwabo yatanzwe n’umuturanyi wari ugiye kubaramutsa mu gitondo.

Umuturage witwa Karamira wo mu kagari ka Murinzi wageze aho byabereye muri iki gitondo yavuze ko ubusanzwe uwo mugore n’umugabo we bari basanzwe bakora muri VUP.

Ngo hari ubwo bajyaga bashyamirana, umugore akavuga ko umugabo we amucura ku mafaranga ya VUP kuko iyo yabonetse ayashyira mu mufuka we, ntibahahire abana babiri bari bafite.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger