AmakuruPolitiki

Umugabo w’Umushinwa yanyongewe mu Buyapani

Igihugu cy’Ubuyapani cyanyonze umugabo ukomoka mu Bushinwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica bunyamaswa umuryango w’abantu bane, ibintu byaherukaga kuba mu myaka icumi ishize ku muntu w’umunyamahanga.

Uyo mugabo witwa Wei Wei, yakoze ubwo bwicanyi mu 2003 afashijwe na bagenzibe babiri.

Bari bahungiye mu Bushinwa, aho umwe yanyonzwe mu 2005 undi nawe nawe aatirwa igifungo cya burundu.

Leta y’Ubuyapani yari ifite abantu bagera ku ijana bakatiwe igihano cy’urupfu, bategereje ko igihe kigera bakanyongwa.

15 banyonzwe umwaka ushize, harimo 13 bakomoka mu mutwe witwa Aum Shinrikyo.

Ubuyapani bwatangiye kumenyesha amazina y’abanyongwa mu 2007, kuva icyo gihe hakaba hari hamaze kumenyekana izina rimwe gusa ry’umunyamahanga – umushinwa wanyonzwe mu 2009.

Yari yishwe abashinwa batatu n’abana babo mu murwa mukuru Tokyo.

Umuyobozi Masako Mori yavuze ko yateye igikumwe ku inyongwa rya Wei Wei “nyuma y’umuhezo w’igihe kirekire wari umaze igihe hategerejwe kwemeza iby’inyongwa rye.

Ati: “Ni ubwicanyi bw’agahomamunwa aho abagize umuryango, harimo n’umwana w’imyaka 11, bishwe mu buryo bw’amaherere”.

Mu Buyapani, imanza z’urupfu ntizimenyeshwa kugera ku munsi wa rwo.

Wei Wei, yahoze yiga indimi akaba yari afite imyaka 40, yemeye ko yishe abo bantu, ariko ahakana ko atari we wabifashemo iya mbere.

We na bagenziwe bakoranye icyo cyaha barimo bashaka kunyaga umuryango wa Shinjiro Matsumoto mu gice cya Fukuoka.

Bwana Mastumoto yaranizwe, cyo kimwe n’abana be babiri, umugore we nawe bamwicisha amazi mu cyumba cy’ubwogero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger