Amakuru

Umufurere(Frere) akurikiranyweho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umu-Frère akaba n’umwarimu ushinzwe Imyitwarire mu kigo cy’amashuri kiri mu Karere ka Rwamagana, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mu-Frère w’imyaka 29 yafashwe ku wa 21 Werurwe 2022. Icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze ku wa 20 Werurwe 2022 ku kigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Nyagasenyi, Umudugudu wa Rusave.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana nyuma yo kumuha inzoga.

Ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umunyeshuri, bikekwa ko yabanje kumuha inzoga. RIB ikaba yatangiye iperereza.’’

Umu-Frère wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Riteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Ku cyaha cyo guha umwana inzoga, itabi cyangwa kubimugurisha, uyu mu-Frère mu gihe yagihamywa yahanishwa ingingo ya 27 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger