AmakuruUbuzima

Umuforomokazi akurikiranweho gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ninako hagendwa hafatwa ingamba zitandukanye zo kurinda ubwiyongere bw’abandura harimo na gahunda ya Guma Murugo cyangwa se kurwarira Murugo mu rwego rwo kugabanya imibare yabarwarira mu bitaro.

Mu Karere ka Nyanza naho hari abarwariye murugo umuforomokazi yatawe muri yombi aho bivugwa ko yimuye umuvandimwe we wari urwaye COVID-19 amuvana aho arwariye iwe nta we yigeze abimenyesha.

Ibi bijya gutahurwa hari igikorwa cyakozwe cyo kwambika no kwambura bracelets (ibikoresho byambikwa abarwayi ba Coronavirus barwariye mu ngo , aho bamwe na bamwe bagenda babahamagara ngo bamenye amakuru aberekeye.

Bivugwa ko Polisi yahamagaye umurwayi witwa Devotha w’imyaka 43 y’amavuko abeshya ko ari mu Mudugudu wa Gihisi A mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana ari naho yari yarabwiye abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Hanika cyamupimye bagasanga yaranduye COVID-19 bivuze ko ariho byari bizwi ko arwariye.

Uyu murwayi yahise akupa telefone ye ntibongera kuvugana kuko telefone ye itongeye gucamo.

Bigenze bityo inzego z’umutekano zitabaje abajyanama b’ubuzima bababwira aho uyu murwayi ushakisha ari.

Polisi yaje kumenya amakuru ko uwo murwayi ari kwa murumuna we Gahamanyi Genevieve w’imyaka 37 y’amavuko usanzwe ari Umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamure kiri mu Murenge wa Muyira, ariko akaba yaragiyeyo nta rwego na rumwe rubishinzwe rubizi.

Hari amakuru avuga ko uriya Muforomokazi Genevieve yajyanye umuvandimwe we mu Murenge wa Mukingo ari naho arwariye ubu, akaba yaranahise yambikwa bracelet nyuma ibye bikazigwaho gusa banahise bamenyesha abaturanyi be ko arwaye.

Uriya muforomokazi nyuma yaje gupimwa basanga ataranduye, gusa yahise ashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Busasamana akurikiranweho gushaka gukwirakwiza COVID-19 afatanyije na mukuru we yimuye atabimenyesheje inzego zibishinzwe.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger