Amakuru

Gasabo : Bafatiwe mu gishanga bari gusengeramo

Mu gitondo cya kare cyane ahagana saa kumi, olisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 21 bariho basengera mu gishanga giherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Aba bantu basengeraga mu Gishanga kitwa Giheka giherereye mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, bafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 saa kumi za mu gitondo (04:00).

Umwe muri bo witwa Uhagaze Emmanuel, yavuze ko yabyutse mu gitondo akajya gusengera muri kiriya gishanga ariko ko yumvaga aza kuba ari wenyine.

Ati “Bagiye baza umwe umwe kugeza ubwo tubaye 21 Polisi iza kudufata. Ndasaba imbabazi kuko twarenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo naho abari muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bagumemo.

Yagize ati “Twarabisobanuye kenshi ko amahuriro y’abantu atemewe harimo n’aba basenga.Abantu nk ’aba bagiye bafatwa inshuro nyinshi berekwa itangazamakuru abandi bakagombye kubikuramo isomo. Abantu nk ’aba banze kumvira amabwiriza ntabwo bazihanganirwa. ”

Abafashwe bajyanywe muri Stade ya ULK bongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza yashyizweho n’Umujyi wa Kigali.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger