AmakuruImyidagaduro

Umufaransa Medhy urahurira na Teta mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yageze i Kigali

Umufaransa Medhy Custos utegerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 yageze i Kigali.

Uyu mufaransa wamamaye mu ndirimbo z’injyana ya zouk azafatanya n’umunyarwanda Teta Diana ndetse na Stella Tushabe [Stella Tush] gususurutsa abazitabira iki gitaramo kimaze kumenyerwa mu mujyi wa Kigali.

Medhy yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Pe pa Oublie’w’ , ‘Franc Jeu’, ‘Pas de Glace’, ‘Elles demandent’, ‘Lova Girl’,  ‘Me Luv Yuh’ n’izindi. Nyuma yo kugera i Kigali ahise ajya gukorana ikiganiro n’itangazamakuru, ni ikiganiro kigiye kubera muri Serena Hotel.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa 6:00  ni amafaranga 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), 30 000 muri Vvip na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Amafoto: Paccy Mugabo@Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger