AmakuruImyidagaduro

Umubyeyi wa Miss Aurore yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2019 ni bwo hatangajwe inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi wa Miss Aurore Kayibanda witabye Imana azize uburwayi akaba yari amaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aurore Kayibanda yabaye Miss Rwanda 2012, avuka mu muryango w’abana bane barimo na musaza we Hirwa Henry waririmbaga muri KGB watabarutse aguye mu kiyaga cya Muhazi mu myaka ishize.

Miss Mutesi Aurore ari mu gahinda gakomeye ko kubura Se umubyara witwa Ladislas Kayibanda witabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi yitabye Imana amaze kubona ibirori by’ubukwe n’umwana we dore ko yerekeje muri Amerika mu mwaka wa 2018 aho yari atashye ubukwe bw’umukobwa we (Aurore) bwabaye muri Kanama 2018.

Magingo aya nta kintu na kimwe Aurore Kayibanda aratangaza ku rupfu rw’umubyeyi we .

Papa wa Miss Aurore

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger