Imyidagaduro

Umubare w’abahanzi b’abakobwa bitabira PGGSS ushobora kwiyongera

Mu gihe abahanzikazi bakomeje kuvuga ko basaza babo babaryamira bakaba benshi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star  abategura iri rushanwa basanga abahanzikazi bakoze cyane nta kabuza umubare wakwiyongera ukava kuri babiri mu icumi baba bagomba kwitabira irushanwa.

Nubwo kurijyamo hari ibisabwa hari abo usanga bibaza uburyo umuhanzi arijyamo undi agasigara  kandi ari we wari ubikwiye aha bigatuma nabo basaba ko bajya bagira uruhare mu gutoranya abarijyamo dore ko ubusanzwe nta muhanzi n’umwe witabira amatora iyo hagiye gutorwa abahanzi ngo bitabire irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri mu yakomeye aha abahanzi amafaranga menshi.

Iyo bagiye gutora , abahanzi b’igitsina gore  babiri bonyine nibo batorwa mu gihe abandi umunani baba ari ab’igitsina gabo mu bahanzi 10 bajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Umuhanzi Young Grace akaba n’umwe mu bari  muri iri rushanwa, asanga umubare w’abahanzi b’igitsina gore bajya muri PGGSS uhora hasi cyane ugereranyije n’uwa basaza babo agasaba abategura iri rushanwa gushaka icyakorwa kugira ngo ubutaha umubare w’abahanzikazi uziyongere. Ibi yabitangarije mu kiganiro 10 to night gica kuri RadioTV10.

Yagize ati : “Birakwiye ko bongera umubare w’abahanzikazi bajya muri Guma Guma Super Star kuko birakwiye kuko abahungu umunani mu bakobwa babiri rimwe na rimwe baraturyamira  mba numva rero bakongera umubare w’abakobwa . Bihurirana n’uko no mu ruhando rwa muzika  abahanzi babakobwa ari bake kuko basaza bacu ni benshi kuturuta.

Kuri iki kibazo nubwo ubuyoboyi bwa EAP  butegura iri rushanwa bavuga ko hari ibyo umuhanzi agomba kuba yujuje kugira ngo arijyemo, banavuga ko mu bihe biri imbere umubare w’abahanzi babakobwa bajya muri Guma Guma Super Star baziyongera.

Mu magambo ye Mushyoma Joseph yabishimangiye agira ati:” Umubare biterwa n’ibikorwa ntabwo ari ikibazo cy’umubare gusa ahubwo n’ibikorwa n’ingufu n’ibyo bakora  ndatekereza ko rero wenda no mu myaka iri imbere umubare w’abakobwa ushobora kuziyongera  tumaze kugira abahanzikazi bakorana imbaraga kandi bakora cyane mu bikorwa byabo.”

Ibi bije nyuma y’uko habura iminsi mike ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritangire aho abahanzi 10 baririmo bazagera mu Ntara zitandukanye ndetse n’umujyi wa Kigali bakora ibitaramo.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani (8) bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Abahanzi bazitabira Primus Guma Guma Super Star

RnB :Bruce Melodie na Christopher

HiPHoP :Khalfan na Jay c

Amatsinda : Just Family na Active

Afro-beat : Mico The Best na Uncle Austin

Abagore : Queen Cha na Young Grace

Abahanzikazi babiri bonyine nibo bajya muri Guma Guma
Young Grace uvuga ko basaza babo babaryamira
Queen Cha na we ari muri Guma Guma
Itsinda rya Just Family
Active
Uncle Austine nawe ari muri Guma Guma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger