AmakuruImikino

Ulimwengu yafashije Rayon Sports gukura APR ku mwanya wa mbere muri shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yakuye APR FC ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, myuma yo gutsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa Azam Rwanda Premier league wabaye kuri iki cyumweru.

Ni umukino Police FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Amahoro i Remera.

Igitego cy’Umurundi Jules Ulimwengu wujuje ibitego 17 amaze gutsinda muri shampiyona y’u Rwanda ni cyo cyafashije Rayon Sports kuva mu nzara za Police FC, inafata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 60. Irarusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Police FC yari yaratsinze umukino ubanza wayihuje na Rayon Sports yatangiye iminota 15 y’igice cya mbere ishyira igitutu kuri Rayon Sports, gusa nyuma y’aho Rayon Sports itangira kuyigaranzura.

Ulimwengu Jules na Michael Sarpong babonye amahirwe imbere y’izamu rya Police FC, gusa ntibashobora kunyuza imipira kuri Bwanakweri Emmanuel ngo bahagurutse abafana babo.

Iminota 45 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Abatoza ba Rayon Sports bakoze impinduka mu gice cya kabiri cy’umukino, bavana mu kibuga Rutanga Eric wahaye umwanya Irambona cyo kimwe na Mugisha Gilbert winjye asimbura myugariro Habimana Hussein. Ni na ko Rafael da Silva yinjiye asimbura Manishimwe Djabel.

Ni impinduka zafashije Rayon Sports gusatira cyane, gusa abasore b’umutoza Nshimiyimana Maurice bagakomeza kuba ibamba. Police FC na yo yacishagamo ikotsa igitutu izamu rya Mazimpaka.

Kera kabaye ku munota wa 86, Jules Ulimwengu yatsindiye Rayon Sports igitego cyayihesheje insinzi, ku mupira wari uturutse ku ruhande rwa Irambona Eric.

Mu wund mukino wabaye, Musanze FC yanyagiriwe I Huye na Mukura VS ibitego 4-1. Ibitego bya Cedrick Kubwimana, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein na Duhayindavyi Gael ni byo byahesheje ibyishimo abakunzi ba Mukura. Ni mu gihe igitego rukumbi cya Musanze cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger