AmakuruImyidagaduro

Ukuri ku ihagarikwa rya filime yitwa Euphoria yakunzwe na benshi mu Rwanda

Televiziyo ya Home Box Office (HBO) y’i Hollywood yatagaje ko filime yayinyuzwagaho yitwa Euphoria iri mu zakunzwe mu Rwanda itazongera gusohoka.

HBO yabyemereye ikinyamakuru Variety ndetse aya makuru aje nyuma y’uko hasohotse agace ka munani ari na ko ka nyuma ka ‘season’ ya gatatu itazagira iyikurikira nk’uko byemejwe na Sam Levinson wayikoze, akayandika, ndetse akanayiyobora.

Sam yavuze ko aka gace ka nyuma kasohotse mu ijoro rishyira ku wa 1 Kamena 2026 kagamije kunamira Angus Cloud wayikinnyemo nka Fezco muri ‘seasons’ ebyiri zabanje akaza kwitaba Imana mu 2023.

Ati “Ni ibyo. Euphoria irangiriye aha. Inkuru twateganyije kubabwira ni iyerekeye ububata n’ingaruka zabwo, iyi rero imeze nk’impera kuri njyewe. Nsubiye inyuma mu myaka umunani ishize, ntekereza ko ibi bisa nko gusohoza urugendo rw’iyi filime n’abayikinnyemo twabashije gusozanya. Ntewe ishema cyane n’akazi n’inkuru twayikozemo”.

Season ya gatatu ya Euphoria yasohotse mu mwaka wa 2023. Yahise ihindura isura y’iyi filime igaragaramo abakinnyi bakiri bato. Abo barimo icyamamare Zendaya wayikinnyemo bikamuhesha ibihembo bibiri bya Emmys, Sydney Sweeney, Jacob Elordi, Hunter Schafer, n’abandi benshi.

Abandi b’ibyamamare bayikinnyemo barimo Eric Dane uherutse kwitaba Imana, Alexa Damie, Colman Domingo, Barbie Ferreira na Audtin Abrahams.

Iyi filime yigaruriye amarangamutima ya benshi ku Isi irangiranye na ‘seasons’ eshatu n’uduce (episodes) 26. Isojwe n’agace ka 26 kitwa “In God We Trust” ariko ikaba yaratangiye kwerekanwa bwa mbere muri Kamena ya 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger