AmakuruAmakuru ashushye

Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umunyarwanda uherutse kurasirwa ku mupaka ari kwinjiza magendu [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Mbere , Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse kurasirwa mu Murenge Tabagwe mu Karere ka Nyagatare witwa Kyerengye John Baptiste warashwe ari kwinjiza magendu.

Yarasiwe I Nyagatare kuwa 24 Gicurasi 2019, ari kugerageza kwinjiza magendu mu Rwanda,yahagarikwa akanga guhagarara ahubwo we n’umugande bari kumwe bagashaka kurwana n’abashinzwe umutekano.

Nyuma yo kuraswa, umunyarwanda yahise apfa, umuturage wa Uganda we aza gupfa nyuma; ariko abo bari kumwe bahise babakurura babajyana muri Uganda ariyo mpamvu habayeho kugarura uyu murambo.

Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ibyatangajwe ko uyu mu Nyarwanda n’umunya Uganda umwe bari kumwe, barasiwe mu murenge wa Tabagwe i Nyagatare,bari kugerageza kwambutsa magendu kuri Moto.

U Rwanda ruvuga ko aba bagabo babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunya-Uganda, barasiwe mu Rwanda nyuma bakaza gupfira muri Uganda mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byifashishije uyu murambo w’uyu munyarwanda bihimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zijya kurasira aba bantu muri Uganda

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye abayobozi bari bahagarariye Uganda bayobowe na Depite Kansiime Caroline uhagarariye Rukiga, ko bashimishijwe no kuba bazanye uyu munyarwanda wapfuye ariko ko hari igikwiye gukorwa.

Yavuze ko abaturage baherutse kuraswa, binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahagaritswe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano, barasirwa ku butaka bw’u Rwanda. yakomeje avuga  ko bikimara kuba, abaturage ba Uganda bahise bakurura iyo mirambo bayijyana ku butaka bwayo ariko ikinyabiziga cya moto bari bafite cyo kirasigara.

Meya wa Nyagatare yavuze ko bitari bikwiye ko uyu murambo uzanwa ku mupaka wa Gatuna ahubwo ko wari ukwiriye kujyanwa aho igikorwa cyabereye, ko kuba Uganda ariho iwunyujije ari nk’uburyo bwo kujijisha no guhisha ibimenyetso by’uko bariya baturage barasiwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Muri uyu muhango, Uganda yari yahamagaje aba ambasaderi icyenda barimo uw’u Bwongereza, u Bufaransa, Sudani y’Epfo n’uw’u Burundi.

 

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahuye n’abaturage bo mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano n’izindi gahunda z’iterambere ,Guverineri Mufulukye yihanije abakora ubucuruzi butemewe n’abanyura mu nzira zitemewe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger