Amakuru

Uganda yashyikirije Congo Kinshasa abarenga 60 bahoze ari abarwanyi ba M23

Leta y’igihugu cya Uganda yashyikirije Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abarwanyi barenga 60 bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa M23, nyuma y’imyaka irenga itanu barahungiye ku butaka bwa Uganda.

Mu ma saa yine zo kuri uyu wa kabiri nib wo abarwanyi bagera kuri 57 ndetse n’abahoze ari abakuru babo bagera ku 10 bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe berekezwa iwabo.

Igikorwa cyo gusubiza aba barwanyi muri RDC cyari gihagarariwe na Ambasaderi wa RDC muri Uganda Jean Pierre Massala wari umwe na Robert Masolo, Ambasaderi wihariye wa Uganda ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari.

Masolo avuga ko aba barwanyi basubijwe iwabo nyuma y’igihe bari bamaze babakangurira gutaha ngo kuko nta mpamvu yari gutuma baba mu buhungiro iteka.

Ni mu gihe Ambasaderi wa RDC we avuga ko babwiwe ko aba barwanyi ari bo bashatse gusubira mu gihugu cyababyaye.

Abarwanyi bahoze muri M23 barenga 1000 ni bo bari barahungiye muri Uganda mu mwaka wa 2012 nyuma yo gutsindwa mu rugamba barwanagamo n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’ingabo z’umuryango w’abibumbye.

Amakuru avuga ko magingo aya hakiri abarwanyi barenga 200 bakiri mu nkambi ya Bihanga iherereye muri District ya Ibanda bari bacumbikiwemo.

Hari amakuru avuga kandi ko hari bamwe muri aba barwanyi basubiye iwabo mu ibanga, abandi Leta ya Uganda ibashyikiriza iya RDC mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kwezi gushize leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abahoze ari inyeshyamba 600 bishyikirije leta y’iki gihugu, nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu bikorwa by’urugomo byatwaye ubuzima bw’abatari bake. Ugushyira hasi intwaro kw’aba bahoze ari inyeshyamba ni ikimenyetso gishimangira ko bashyigikiye Felix Tshisekedi uheruka gutorerwa kuyobora Congo Kinshasa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger