AmakuruAmakuru ashushye

Uganda yashinje ingabo z’u Rwanda kurasira ku butaka bwayo abantu babiri mu ijoro ryakeye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, Polisi ya Uganda yavuze ko abasirikare b’u Rwanda barasiye ku butaka bwayo abantu babiri bagahita bitaba Imana.

Ibi ngo byabereye muri centre y’ubucuruzi ya Hamisavu, iherereye Kamwezi ho mu karere ka Rukiga.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga, yavuze ko abarashwe barimo Umunyarwanda umwe ndetse n’Umunya-Uganda.

Ngo Umunyarwanda yitwa Peter Nyengye, akaba yari umucuruzi.

Enanga yavuze ko uyu Nyengye yarashwe agerageza kwambuka aza mu Rwanda ari ku pikipiki ye yari itwaye ibicuruzwa. Ngo akigera ku mupaka yabonye abashinzwe umutekano, birangira ahisemo gukata asubira inyuma.

Yakomeje agira ati” Ubwo yahise akurikirwa, birangira ahagaritswe n’abasirikare babiri b’u Rwanda, muri metero nka 80 mu gice cya Uganda, muri centre y’ubucuruzi ya Hamisavu.”

Uyu mugabo ngo yarashwe mu mutwe nyuma yo kwanga gutabwa muri yombi.

Umugande warashwe we yitwa Alex Nyesiga, ngo akaba yazize kugerageza gutabara uriya Munyarwanda.

Enanga yavuze ko abo basirikare b’u Rwanda bahise bihutira kuva ku butaka bwa Uganda, nyuma yo kunanirwa gutwara umurambo w’Umunyarwanda. Nyuma ngo imirambo ya bariya bantu bombi yahise ijya gusumirwa ku kigo nderabuzima cya Kamwezi.

Igipolisi kise ibyo cyavuze ko byabaye” igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo kwica abasivili b’inzirakarengane.”

Enanga yavuze kandi ko Uganda yagiye ihura n’ibibazo by’Abanyarwanda bagiye binjira ku butaka bwayo, gusa hakaba nta n’umwe wigeze abikomerekeramo.

Abanyarwanda bakomeje kwicwa urusorongo muri Uganda bikarangira iki gihugu kigeretse amaraso yabo ku Rwanda. Urugero nko muri Mata uyu mwaka, Umunyarwanda witwa Sabaho Lambert yarasiwe i Kisoro muri Uganda, gusa ntihamenyekana abamwishe.

Mbere yaho gato, umubyeyi witwa Mukarugwiza Elizabeth wo mu Kinigi i Musanze na we yapfiriye ku butaka bwa Uganda birangira iki gihugu kimushyize ku mutwe w’inzego z’umutekano w’u Rwanda, n’ubwo nyuma yaho umuryango we watangaje ko Uganda ari yo yamwivuganye.

Ntihasiba kandi kumvikana Abanyarwanda birirwa batabwa muri yombi muri Uganda, bikarangira bagiye gufungirwa ahantu hatazwi.

Uganda kandi si ubwa mbere ivuze ko abasirikare b’u Rwanda bavogeye ubutaka bwayo. Mu minsi ishize iki gihugu cyari cyatangaje ko abasirikare bacu binjiye ku butaka bwacyo bagiye gushakayo ibyo kurya, gusa birangira cyamaganwe n’abasanzwe bazi ubunyamwuga n’imyitwarire idafite amakemwa isanzwe iranga ingabo z’u Rwanda.

Cyakora cyo ibi byose bikomeje gukururwa n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda, ahanini uterwa n’uko Uganda ikora ibishoboka byose ngo ifashe abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, n’ubwo yo itabyemera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger