AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda: Yanze gushyingirwa n’ uwamurihiye Kaminuza bamuca miliyoni 10

Mu 2015, Kyarikunda Fortunate na Richard Tumwiine bahuriye mu ishuri rimwe bigishagaho ryo muri Kanungu maze barakundana karahava ndetse banemeranya ko bazanabana ariko bumvikana ko Tumwiine azabanza akarihira Kyarikunda Amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’ Amategeko(Law Development Centre) mu murwa mukuru Kampala.

Ndetse bari baranapanze ko bazanashyingiranwa muri Gashyantare 2022 ariko siko byaje kugenda kuko uyu mukobwa yaje kubivamo avuga ko Tumwiine akuze.

Muri Gashyantare 2023 nibwo urukiko rwemeje ko Kyarikunda yarenze ku masezerano yagiranye na Tumwine mu rubanza Tumwiine yari yaramurezemo muri Nyakanga 2022 avuga ko umukunzi we yamaze kurangiza amashuri akamwigarika bityo acibwa miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cya Monitor cyo muri Uganda avuga ko kuri uyu wa Kabiri Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yatanze mbere bityo ibihano yaciwe agomba kubyakira.

Nubwo Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutishimiye uyu mwanzuro w’urukiko ndetse ruvuga ko ruzajurira kuko urukiko rutigeze rwumva uruhande rwabo.

Mu gihe abunganira Richard Tumwiine ari na we wari watanze ikirego mu rukiko bavuga ko Kyarikunda yahemutse, bakomeza bavuga ko banyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, bakongeraho ko uwo bunganira yakabaye ahubwo yarahawe ibyagenwe n’Urukiko.

Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger