AmakuruImyidagaduroUtuntu Nutundi

USA: Umucuranzi ukomeye w’ Umunyekongo yitabye Imana

Umunyabigwi mu gucuranga guitar w’ Umunyekongo Denis Lokassa Kasiya wamenyekanye ku mazina ya Lokassa ya Mbongo yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe aguye mu bitaro bya Nashua muri Leta ya New Hamsphire muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika azize indwara ya Diyabete.

Yitabye Imana afite imyaka 77 kuko yavutse 1946.

Denis Lokassa Kasiya, ni umwe mu bakuriye muri band ya muzika yamenyekanye cyane mu myaka ya 1990 yitwaga Soukous Stars.

Soukous Stars bayishingiye mu Bufaransa maze irwana urugamba rwo kumenyekana mu gihe injyana ya Soukous yari irimo kwamamara cyane mu myaka ya 1990 irangajwe imbere na Aurlus Mabele.

Indirimbo yabo ‘Nairobi night’ ni imwe mu zamamaye cyane kandi zakunzwe cyane mu karere. Lokassa, utarigeze aririmba, gucuranga guitar yari yarabigize umwuga mbere y’abandi bahanzi benshi bo muri Congo. Umuryango we ariko wari waramwangiye ko ajya mu muziki, bo bafataga nk’umwuga uciriritse.

Afite imyaka 22 yasanze Tabu Ley Rochereau muri orchestre African Fiesta Nationale ayimaramo imyaka 10 aho yakoranye n’abandi bacuranzi ba guitar bazwi nka Attel Mbumba, Mavatiku Visi, and Dino Vangu.

Ntiyishimiye kugumana nabo kuko mu 1978 yacitse Tabu Ley ubwo bari mu bitaramo muri Africa y’iburengerazuba.

Bari i Abidjan, we na bagenzi be Dizzy Mandjeku wacurangaga guitar na Ringo Moya wavuzaga ingoma bifatanyije n’umuhanzi Sam Mangwana, bashinga itsinda African All Stars. Indirimbo yabo yakunzwe yitwa Suzana Coulibaly, ari nayo yerekanye ubuhanga mu gucuranga guitar bwa Lokassa ya Mbongo.

Abidjan yabafunguriye imiryango ibaganisha i Paris, aho Lokassa yageze atanafite n’ ibyangombwa by’urugendo mu 1984.

Byaramukomereye cyane kuko hari abantu bifuzaga kumujyana muri Amerika ndetse no ku yindi migabane ariko ntibyari ku mworohera kuko nta byangombwa yari afite.

Ariko ibintu byose byahindutse mu 1989 ubwo Ngouma Lokito yamuhamagaraga akamusaba ko bashinga itsinda ryabafasha kwibeshaho.

Maze Lokassa, Ngouma, Dally Kimoko, Yondo Sister, Ballou Canta, Neil Zitany na Shimita bashinga Soukous Stars mu mpera z’uwo mwaka

Lokassa ya Mbongo yitabye Imana

Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger