Amakuru

Uganda: Inkuba yakubise ingagi enye zihita zipfa

Mu gihe imvura yagwaga mu gihugu cya Uganda, inkuba yakubise mu muryango w’ingagi witwa Hirwa, zo muri pariki ya Mgahinga iherereye mu mashyamba y’ibirunga ku ruhande rwa Uganda, hapfamo enye.

Ibi byemejwe n’ikigo gishinzwe iby’inyamaswa muri iki gihugu, Uganda Wildlife Authority.

Izapfuye ni ingangi ntoya yari imaze igihe gito ivutse hamwe n’eshatu nkuru z’ingore zirimo imwe itwite.

Ikigo cyitwa Virunga Transboundary Collaboration cyatangaje ko hakozwe isuzumwa kuri izi ngagi zakubiswe n’inkuba mu cyumweru gishize bikaboneka ko ntakindi zazize.

Izi ngagi zari izo mu muryango witwa Hirwa wimutse uvuye muri pariki y’ibirunga y’u Rwanda mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Mbere y’uko uyu muryango ukubitwa n’inkuba wari ugizwe n’ingagi 17.

Iki kigo kivuga ko ibi ari ibyago bikomeye kuri izi nyamaswa.

Kugeza ubu, ubu bwoko bw’ingagi busigaye ku isi ni izigera ku 1,000 gusa.

Dr Andrew Seguya umuyobozi mukuru wa Virunga Transboundary Collaboration yatangarije BBC ko bibabaje cyane.

“Gupfusha ingagi ebyiri z’ingore zashoboraga kongera umubare w’izindi ni igihombo gikomeye”

Yongeyeho ko ingagi 13 zarokotse zo muri uyu muryango babashije kuzibona kandi basanze zibasha kurisha nta kibazo.

Uyu ni umwe mu miryango y’ingagi iba mu mashyamba y’ibirunga igendagenda hagati y’u Rwanda, Uganda na DR Congo.

Mu 2018, ingagi zo mu birunga zavanywe ku rutonde rw’inyamaswa zugarijwe no gucika ku isi nyuma y’uko hongerewe imbaraga mu kuzirinda abazica no kuzibungabunga ngo zororoke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger