AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda: Abaturage bavumbuye isanduku igiye gushyingurwa irimo ubusa bivugwa ko irimo uwishwe na Covid-19

Guverinoma ya Uganda yatangiye gushinjwa kugira COVID-19 iturufu yo gushakiraho amafaranga, nyuma y’uko abaturage bavumbuye ko isanduku yari igiye gushyingurwa byitwa ko ari iy’uwishwe n’icyo cyorezo nta murambo urimo, ndetse abarwayi bakaba bishyuzwa miliyoni z’amashilingi ngo bavurwe.

Kwigondera serivisi z’ubuvuzi ku wanduye Coronavirus muri icyo gihugu biri gushobora umugabo bigasiba undi, kuko haba mu bitaro bya Leta cyangwa ibyigenga umurwayi ari kwishyuzwa miliyoni z’amashilingi zishobora kugera no kuri eshanu ku munsi bitewe n’uko amerewe.

Daily Monitor yatangaje ko umurwayi wa Covid-19 utarembye yishyuzwa miliyoni imwe y’amashilingi ku munsi, naho urembye akishyuzwa hagati y’ebyiri n’eshanu. Ibyo bimaze kuba nk’ihame rizwi na bose haba mu bitaro byigenga cyangwa ibya leta,utayafite ntiyirwa aherekeza amaso.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abaganga muri Uganda (UMA), Dr Mukuzi Muhereza yahamirije icyo gitangazamakuru ko inshuti ye yitwaga Dr Mulindwa yanduye icyorezo, maze apfuye ibitaro yavurirwagamo bifatira umurambo ngo umuryango we ubanze wishyure miliyoni 18 z’amashilingi, ku minsi itandatu yari abimazemo. Yabarirwaga miliyoni eshatu z’amashilingi buri munsi.

Dr Muhereza yagize ati “Umurambo we twawuhawe ejo [ku Cyumweru] nyuma yo kwishyura miliyoni 18 z’amashilingi twari turi kwishyuzwa.”

Icyorezo cyakajije umurego

Uko ako kayabo kari gucibwa rubanda rukeneye ubuvuzi, ni nako Uganda ikomeje kugarizwa na COVID-19 yakajije umurego aho ubwandu bwatumbagiye bidasanzwe.

Imibare igaragaza ko mu kwezi gushize ubwandu bwa Coronavirus bwazamutse ku gipimo cya 2.800% muri icyo gihugu, ushingiye ku batangajwe ko banduye mu munsi umwe bavuye kuri 60 ku wa 13 Gicurasi, bakagera ku 1.735 ku wa 13 Kamena 2021.

Minisiteri y’ubuzima kandi yerekanye ko ku wa 16 Kamena 2021 Uganda yapfushije abarwayi ba COVID-19 babarirwa muri 25, bituma umubare w’impfu z’icyorezo ugera ku 459. Ni wo mubare munini w’impfu zari zibonetse ku munsi umwe.

Amakuru avuga ko hirya no hino ibitaro byuzuye ku buryo abarwayi babura aho bajya bagasubizwayo,ndetse n’imashini zongerera abarwayi umwuka zatangiye kuba nke.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Dr Muhereza yagize ati “Birakomeye cyane by’umwihariko mu bitaro bya leta byagiye byuzura mbere kubera ko ari ubuntu. Abantu benshi bari kugana ibitaro bagasubizwayo kuko ahantu ni hato.”

Kuba abantu bari kubura aho bivuriza n’abahabonye bakishyuzwa ay’umurengera, bishobora kuba biri kugira uruhare muri uko kwiyongera kw’impfu.
Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Yoweri Museveni yatangaje ifungwa ry’amashuri ndetse n’ingendo zambukiranya uturere zirahagarikwa, ibikorwa bimwe na bimwe birafungwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cyakajije umurego. Yategetse ko izo ngamba nshya zubahirizwa mu minsi 42.

Ubujura bw’inkingo n’impungenge ku ho imirambo ishyirwa

Uganda ihangayikishijwe n’ibura ry’inkingo nk’ibindi bihugu bya Afurika byose, bigahurirana n’iyo nkubiri nshya y’icyorezo iri gusya itanzitse.

Aka ba bandi baterwa nabo bakitera, n’inkingo z’iyanga icyo gihugu cyahawe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibikennye ba rusahurira mu nduru bagiye baziba.

Polisi y’icyo gihugu imaze guta muri yombi abagera ku 10 bibye doze 600 za AstraZeneca mu mavuriro ya leta bakazigurisha mu yikorera, hakaba n’abandi bakurikiranyweho kwiba imashini zongerera abarwayi umwuka zitatangajwe ingano.

Ku rundi ruhande, ubwo buriganya bw’abantu ku giti cyabo ntibuhangayikishije Abanya-Uganda nko kumenya aho abishwe na Coronavirus bashyirwa, nyuma y’uko baherutse gufungura isanduku yari igiye gushyingurwa byitwa ko irimo umurambo w’uwishwe n’icyorezo bagasanga ntawe urimo.

Ku wa 14 Kamena ni bwo abatuye ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda bafunguye isanduku ku gahato mbere y’uko yururutswa mu mva, basanga nta murambo urimo.

Times Uganda yatangaje ko abaturage bahise bisubirira mu mirimo yabo bacitse ururondogoro, bibaza impamvu guverinoma iri gukora ibyo bikabayobera.Bibajije aho abishwe n’icyorezo baba bajyanwa mu gihe hashyingurwa isanduku zirimo ubusa.

Byatumye bamwe bafata umwanzuro ko batazigera bemera ko leta ishyingura imirambo y’ababo, kuko bakeka ko guverinoma ishobora kuba iri kwitwaza Coronavirus nk’iturufu yo gushaka amafaranga. Bakoresheje ijambo bise “Coronabusiness”.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu igaragaza ko kugeza ku wa 16 Abanya-Uganda 65.631 ari bo bamaze kwandura Coronavirus mu bipimo 1.217.352 bimaze gufatwa. Abagera ku 48.649 barakize,806.129 bamaze gukingirwa,naho 508 bahasize ubuzima.

Inkuru dukesha Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger