AmakuruPolitiki

Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe umwaka umwe w’igifungo

Ku munsi w’ejo, Abanyarwanda 25 bakatiwe gufungwa umwaka umwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kisoro muri Uganda, bazira ikiswe “kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Uru rukiko ruhagarariwe n’umucamanza witwa Raphael Vueni rwumvise ubushinjacyaha bwari buyobowe na Mike Mwanje umwe mu batuye Kisoro muri Uganda, ko ku wa 11 Ukwakira 2018 aba Banyarwanda bafatiwe ku muhanda wa Kisoro hafi y’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabande.

Mwanje yabwiye urukiko ko aba bafashwe basanzwe nta byangombwa by’inzira bafite, ibintu binyuranyije n’ingingo ya 53 y’amategeko mpanabyaha y’i Bugande.

Aba bose bemereye icyaha imbere y’umucamanza banagisabira imbabazi.

Amategeko yo muri Uganda avuga ko kuhinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishyira mu kanga uwabigerageje ko guhanishwa igifungo cy’imyaka 2 cyangwa akishyura insimburagifungo ya miliyoni 2 z’amashiringi ya Uganda, byaba ngombwa agahanishwa ibi bihano byombi.

Cyakora kuri aba Banyarwanda, Umucamanza yahisemo kubaha igifungo cy’umwaka umwe kuri buri umwe cyangwa bakishyura miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda ngo kuko borohereje urukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger