Amakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: Liverpool na Tottenham zakoze ibitatekerezwaga zigera muri 1/8

Imikino isoza amatsinda ya UEFA Champions league isize amakipe ya Tottenham Hotspur na Liverpool ageze muri 1/8 cy’irangiza, mu gihe amakipe ya Napoli na Inter Milan yisanze muri Europa League ku maherere.

Hakinwaga imikino isoza amatsinda kuva mu rya A kugeza mu tsinda D.

Mu gihe iby’amatsinda ya A na D byasaga n’aho byasobanutse, uyu munsi hari hategerejwe kureba ibiva mu mikino y’itsinda B ndetse n’itsinda C.

Mu tsinda B, Tottenham yasabwaga gutsindira FC Barcelona i Camp Nou igahita isezerera Inter Milan, mu gihe Liverpool yo yasabwaga gutsinda Napoli ku kabi n’akeza kugira ngo igere muri 1/8 cy’irangiza.

Tottenham yakoze ibitatekerezwaga ijya kunganyiriza na Barcelona i Camp Nou 1-1, bihurirana n’uko Inter Milan yananiwe gutsinda PSV Eindoven kuko na bo banganyije 1-1. FC Barcelona yari yaruhukije abenshi mu nkingi za mwamba zayo yatsindiwe na Ousmane Dembele wabanje gucengagura Tottenham, mu gihe Spurs yishyuriwe na Lucas Moura.

Muri rusange Tottenham na Inter Milan zanganyaga amanota umunani n’umwenda w’igitego kimwe, gusa batandukanywa n’uko Tottenham yashoboye kwinjiriza igitego ku kibuga cya Internazional ubwo bari bahuriye mu mukino w’itsinda.

Liverpool yo yakomeje nyuma yo gutsinda Napoli igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Mohammed Salah ku munota wa 34 w’umukino. Uyu mukino wabereye mu Bwongereza waranzwe no guhusha ibitego ku mpande zombi, byagera kuri Liverpool bikaba akarusho.

Muri rusange Liverpool na yo yanganyaga amanita 9 na Napoli, ibitego bibiri bombi bari bazigamye ndetse no kuba amakipe yombi yarashoboye gutsindana 1-0 mu mikino ibiri yayahuje, gusa iyi kipe yo mu Bwongereza yakomeje kubera ibitego byinshi yinjie.

Muri rusange uku ni ko imikino yo kuri uyu wa kabiri yagenze.

Amakipe yo kuva mu tsinda A kugeza mu tsinda D yamaze kubona itike ya 1/8 cy’irangiza ni Borussia Dortimund, Atletico Madrid, FC Barcelona, Tottenham Hotspur, PSG, Liverpool, FC Porto na Schalke 04.

Aya makipe yiyongeraho Bayern Munich, Ajax Amsterdam, Manchester City, Real Madrid, AS Roma, Juventus na Manchester United.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger