Amakuru ashushyeImikino

UCL: Luis Suarez yafashije FC Barcelona kwigobotora Inter Milan (Amafoto)

Ikipe ya FC Barcelona ibifashijwemo n’Umunya-Uruguay Luis Suarez, yabonye amanota atatu ya mbere muri UEFA Champions league nyuma yo gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 2-1.

Ni umukino Barcelona yatsinze bigoranye cyane, bijyanye n’uko Inter yari yagerageje gukora iyo byabaga kugira ngo hatagira igitego kinjira mu izamu ryay0.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye i Canp Nou cyarangiye ikipe ya Inter ifite igitego 1-0 bwa Barcelona. Ni igitego kinjiye ku munota wa gatatu w’umukino gitsinzwe n’Umunya-Argentine Lautalo Martinez, nyuma yo kubyiga Clement Lenglet bikarangira amwinjiranye mu rubuga rw’amahina.

Inter de Milan yakinnye neza igice cya mbere cy’umukino, inagihushamo uburyo bwinshi bwari kuyibyarira ibindi bitego.

FC Barcelona yo yakiniraga hagati mu kibuga, gusa kumenera mu rukuta rw’abasore b’umutoza Antonio Conte bikaba ikibazo gikomeye cyane. Nta buryo bukanganye Barca yigeze ibona mu gice cya mbere, uretse ishoti Messi yatereye hanze y’urubuga rw’amahina rigakurwamo n’umuzamu, ndetse n’uburyo Arthur Melo yahushije ku munota wa nyuma w’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira cyane ku ruhande rwa FC Barcelona, mu gihe Inter yo yakinaga irinda izamu ryayo gahunda ari iyo gucungira kuri za Contre-Attaques.

Igisubizo ku ruhande rwa FC Barcelona cyabonetse, ubwo Artulo Vidal yinjiraga mu kibuga asimbuye Sergio Busquets. Nta washidikanya ko uyu munya-Chile yongereye imbaraga FC Barcelona ku bijyanye no gusatira.

FC Barcelona yagomboye ku munota wa 58 ibifashijwemo na Suarez, ku mupira yari ahawe na Vidal bikarangira arekuye umuzinga w’ishoti mu izamu.’

Iki gitego cyahaye Barcelona imbaraga zo gushaka n’icya kabiri, birangira ikibonye ku munota wa 84 nanone ibifashijwemo na Luis Saurez. Ni ku mupira yari ahawe na Messi wari ubanje gucenga ba myugariro ba Inter de Milan.

Mu yindi mikino yabaye, Liverpool yatsinze Salzburg bigoranye ibitego 4-3, Genk igwa miswi na Napoli 0-0, Burussia Dortmund itsinda Slavia Prague ibitego 2-0, Lyon itsinda Leipzig 2-0, Zenit St Petersburg itsinda Benfica 3-1, Chelsea itsinda Lille 2-1; mu gihe Valencia yanyagiwe na Ajax ibitego 3-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger