AmakuruImikino

UCL: FC Barcelona yamaze kugera i Londres aho izahurira na Tottenham(Amafoto)

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gusesekara i Londres mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza aho izahurira na Tottenham Hot Spur, mu mukino wa UEFA Champions league ugomba kuba ku munsi w’ejo.

Iyi kipe yamanukanye abakinnyi 20 batarimo Samuel Umtiti ufite ikibazo cy’ivi, Malcom ufite akabazo k’imvune cyo kimwe na Sergi Roberto.

Tottenham bazahura yo izaba ibura abakinnyi bagera kuri 6 b’inkingi za mwamba  bose bafite ibibazo by’imvune. Abakinnyi iyi kipe y’umutoza Maurico Pochettino ibura barimo Dele Alli ufite Hamstring, Christian Eriksen ufite ikibazo mu nda, Mousa Dembele ufite ikibazo cy’itako, Serge Aurier ufite ikibazo cy’itako na Jan Vertonghen ufite Hamstring.

Rafinha Alcantala na mwene wabo Arthur Melo.
Sergio Busquets agenda asetsa bagenzi be.
Lionel Messi muri Costume.
Messi akigera i Londres Neymar yahise amwandikira avuga ko yaberewe kuruta uko asanzwe amuzi.
Luis Suarez ku kibuga cy’indege.
Artulo Vidal na Jordi Alba basohoka ku kibuga.
Philippe Coutinho asohoka ku kibuga.
Myugariro Clement Lenglet na Thomas Vermaleen.
Gerard Pique asohoka ku kibuga cy’indege i Londres.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger