AmakuruPolitiki

Ubwikorezi burambye ni ukongera gutekereza uburyo bwo gukoresha umuhanda butekanye

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yavuze ko uruhare rw’itangazamakuru ari ingenzi mu kumenyesha abakoresha umuhanda ingamba zashyizweho n’imyitwarire ikwiye kubaranga mu rwego rwo kwirinda no kurwanya impanuka. Ni mu kiganiro nyunguranabitekerezo kijyanye n’itangazamakuru no gusakaza ubumenyi ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda kizamara iminsi ibiri, cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru.

Ni ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Umuryango utegamiye kuri Leta urengera ubuzima (HPR) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (RMC) mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda ku nshuro ya 7 cyatangijwe ku wa 15 Gicurasi 2023. Iki cyumweru kizihizwa inshuro imwe mu myaka ibiri, muri uyu mwaka cyahawe insanganyamatsiko igira iti; ‘Ubwikorezi burambye: Kongera gutekereza uburyo bwo gukoresha umuhanda butekanye.’

DIGP Sano yagize ati: “Uruhare rwa Polisi n’urw’itangazamakuru ni ukubaka imiryango itekanye kandi iteza imbere imibereho myiza y’abayigize. Iyi ni iyindi ntambwe yo gufatanyiriza hamwe kunoza imikorere no kumenyekanisha ingamba n’imyitwarire bikwiye mu kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guharanira kugira imihanda itekanye kuri bose.”  Yagaragaje ko abanyamakuru bafite urubuga rwagutse rwo kumenyekanisha ibitera impanuka zo mu muhanda n’ingaruka  zazo, gusakaza amakuru ku ngamba zo kurwanya impanuka no gukangurira abaturage guhindura imyitwarire hagamijwe guteza imbere umutekano wo mu muhanda.

Ku isi hose, abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bapfa bazize impanuka zo mu muhanda buri mwaka, zikaba ziza ku mwanya wa munani mu guhitana abantu benshi. Impanuka zo mu muhanda kandi nizo ziza ku mwanya wa mbere mu guteza impfu zihitana abana benshi mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa gatatu mu guteza impfu nyinshi. N’ubwo impanuka zagiye zigabanuka, mu Rwanda, mu mpanuka zirenga 9400 zabaruwe mu mwaka ushize mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw’abantu barenga 700 zinakomeretsa 4000. Umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara banyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge biri mu by’ibanze biteza impanuka mu Rwanda.

DIGP Sano yongeyeho ati: “Umutekano wo mu muhanda uza mu by’ibanze bituma habaho umutekano rusange n’iterambere ry’igihugu kuko utuma ubucuruzi, ubuzima, uburezi n’zindi ngeri z’iterambere zikorwa mu buryo bworoshye. Ibiganiro nk’ibi bituma itangazamakuru na Polisi barebera hamwe uko umutekano wo mu muhanda warushaho kunozwa.” Yavuze kandi ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziba zishobora kwirindwa. “Bisaba gusa guhindura imyumvire umutekano wo mu muhanda tukawugira amahitamo kandi ukaba umuco.”

Umuyobozi Mukuru wa HPR, Dr. Innocent Nzeyimana yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda ziteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu. Yavuze ati: “Ijambo impanuka rigaragaza ibiba byabaye bitashoboraga kwirindwa cyangwa se birenze ubushobozi bwa muntu kandi nyamara impanuka nyinshi ziba zishobora kwirindwa. Twese dushyire hamwe tuzamure ijwi kandi duharanire kunoza uburyo dukoresha imihanda turwanye impanuka turengere ubuzima.” yakomeje avuga ko muri iyo minsi ibiri y’ikiganiro nyunguranabitekerezo, kizagaruka ku mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, ingamba zashyizweho mu kunoza umutekano wo mu muhanda, imyitwarire isabwa abakoresha umuhanda mu kwirinda impanuka, n’uburyo bwo gukangurira abakoresha umuhanda kurwanya impanuka binyuze mu itangazamakuru.

DIGP Vincent Sano

Dr. Innocent Nzeyimana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger