AmakuruImyidagaduro

Ubuzima bwa Bebe Cool buri habi

Moses Ssali wamenyekanye nka Bebe Cool mu muziki yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragariza abakunzi be ko arembeye mu bitaro i Kampala.

Bebe Cool ufite ibigwi mu muziki wa Uganda no muri Africa y’Uburasirazuba yajyanywe mu bitaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022. Ku rubuga rwe rwa Facebook hashyizweho ifoto ye ari mu bitaro ndetse arimo serumu.

Iyi foto yaherekejwe amagambo yumvikanisha ko ashobora kuba arembye. Yagize ati  “Gutangira nabi, bigira iherezo ryiza. Igihanganjye bwa nyuma kiri hasi.”

Uyu muhanzi ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byanditse ko mu minsi ishize yari yarananduye icyorezo cya Coronavirus ariko bikomeza kugirwa ibanga.

Bebe Cool yaherukaga kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atangaza urutonde rw’abahanzi bitwaye neza mu muziki wa Uganda.

Bebe Cool arembeye mu bitaro i Kampala.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger