AmakuruImyidagaduro

Ubuzima bubi n’ububabare Producer Junior yari amaze iminsi anyuramo bwageze ku musozo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2024 teradignews yamenye amakuru y’ akababaro avuga ko nyuma y’ igihe kirekire Producer Junior abayeho mu buzima bubi kandi bubabaje noneho yashizemo umwuka.

Amakuru dukesha inshuti ze za hafi avuga ko Producer Junior yitabye Imana none mu Bitaro bya Nyarugenge afite imyaka 30. Producer Junior Multisysteme amazina ye ya nyayo ni Jean Luc Karamuka. Ni umunyamuziki wagize uruhare mu iterambere y’ umuziki w’ u Rwanda uvuguruye.

Producer Junior yakoze indirimbo z’ abahanzi zamenyekanye mu ruhando rwa muzika nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys, Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n’izindi.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Mu butumwa bwatanzwe n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro bacishije ku rubuga rwa Instagram buravuga gutya. Umuhanzi uririmba mu njyana ya Afro beat Uncle Austin yagize ati: “Nta magambo mfite yo kuvuga ariko ubuzima bwawe buruhukire mu mahoro umutsinzi.

Usibye Uncle na Dj Pius nawe yagize icyo avuga. Yagize ati: “Ibyo wagombaga gukora warabikoze. Ukize imiruho yo ku Isi.” Akomeza agira ati: ” Nk’ uko tubyizera aho ugiye ni heza.”  Aboneraho no gushimira King James na Zizou maze asoza yifjriza iruhuko ridashira Junior Multisysyem agira ati: “R. I. P Junior Multisysyem.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger