Utuntu Nutundi

Dore bimwe mu bintu bituma amabere y’umukobwa agwa akiri muto

Bamwe mu bakobwa bakiri bato bahura n’ikibazo cyo kwisanga amabere yabo yaraguye bigasa n’ibibatera ipfunywe, ubundi kugwa kw’amabere ni bimwe mu bintu abagore ndetse n’abakobwa benshi batishimira.

Benshi mu bagira amabere yaguye hari ababigiramo uruhare ndetse rukomeye cyane.

Dore bimwe mu bishobora gutuma amabere y’umukobwa agwa:

Kunywa itabi : Kunywa itabi bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umukobwa. Kunywa itabi ku mukobwa bituma amaraso arekera gutembera neza mu mubiri bigatuma uruhu narwo rudakora neza aribyo bituma amabere atangira kugwa.

Gukoresha udufata amabere tudakwiranye n’amabera : Aha twavuga nko kwambara udufata amabere tunini ugereranyije n’amabere yawe nabyo byatuma amabere yawe agwa imburagihe.

Mugihe ushaka ko amabere yawe atagwa burigihe ujye wambara udufata amabere dukwiranye ningano y’amabere yawe.

Gukora siporo cyane : Hari siporo zimwe na zimwe zituma amabere y’umukobwa agwa aha twavuga kwiruka cyane ku wabigize umwuga nabyo bishobora gutuma amabere y’umukobwa agwa gusa si kuri Bose.

Kuyakorakora cyane: Inshuro nyinshi amabere bayakorakora Niko agenda arushaho kubyimba, iyo atangiye kubyimbuka agenda amanuka gake gake,ikindi kuvugwa ni uko abayakoraho bose batayakoraho kimwe kuko hari n’abayafata nabi bayamanura bikayaviramo intandaro yo kugwa.

Ese wowe ibindi Uzi bituma amabere y’umukobwa agwa ni ibihe!?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger