AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ubutumwa bwa Senderi ashimira abamutumiye mu biganiro byo kwibuka

Umuhanzi Senderi International Hit yashimiye abayobozi n’abandi banyarwanda batandukanye bamutumiye mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senderi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram  yagiye ashishikariza abafana  n’ishuti ze gukomeza kwibuka biyubaka ndetse no kwitabira ibiganiro byo kwibuka aho bari hose.

Ubutumwa Senderi yatanze ashimira abamutumiye mu biganiro byo kwibuka muri iki cyumweru   yagize ati “Banyakubahwa ba Minister ,Namwe bakozi bizi Minisiteri mwakoze kuntumira kuza kwifatanya namwe twibuka genocide yakorewe abatutsi 1994 kuriyinshuro ya 24.”

Yifashishije ifoto ahagaze imbere , iriho minisiteri zitandukanye uyu muhanzi  ukunze kugaragara cyane  muri ibi bikorwa byo kwibuka yanashimiye abayobozi ba minisiteri ku butumwa bwiza batanze ku budasa bw’igihugu. abandi yashimiye harimo Ibuka na  Komisiyo y’igihugu ishinzwe ku rwanya Jenoside CNLG.

Yakomeje agira ati “Banyakubahwa ba Minister mwaduhaye ibiganiro byiza kubudasa bwigihugu cyacu.CNLG.Ibuka.Namwe mwaduhaye impanuro Nziza cyane.imana ibahe imigisha dukomeze Twibuke Twiyubaka”

https://www.instagram.com/p/Bhe3D0UD3p7/?taken-by=senderi_international

Uyu muhanzi kubera ubutumwa atanga abunyujije mu bihangano bye aririmba bimwe binjanye no kwibuka ndetse na gahunda za Leta, kuri iyi nshuro ya 24 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Minisiteri  n’abandi banyarwanda batandukanye  bafasheumwanya wo kumutumira kugira ngo yifatanye nabo mu bikorwa byo kwibuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger