AmakuruPolitiki

Ubutumwa bwa Lt Gen Mubarakh Muganga ku nzego z’umutekano zigiye koherezwa muri Cabo Delgado

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yahanye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zitegura kujya mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Izi mpanuro zatanzwe kuri uyu wa Gatandatu mu kigo cya gisirikare cya Kami nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagejeje ku bagize izo nzego ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, Umugaba w’ikirenga wa RDF.

Yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura n’umurava bisanzwe biranga inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuko ari ryo zingiro ryo kugera ku nshingano zabo.

Ubutumwa izi ngabo zigiyemo ni ubwo kurinda ubusigire bwa Mozambique binyuze mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ndetse no kugarura umutekano mu duce boherejwemo.

Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abagize izi nzego ko abababanjirije bakoze akazi gakomeye, abasaba gukomerezaho.

Izi nzego z’umutekano zoherejwe muri Mozambique mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano. U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri icyo gihugu mu 2021, hashize iminsi intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda zamaze kugarura amahoro mu duce dutandukanye twa Cabo Delgado ndetse abaturage benshi basubijwe mu byabo nyuma y’igihe barahunze.

Kuri iyi nshuro, ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bizaba biyobowe na Maj Gen Alexis Kagame.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger