AmakuruImyidagaduro

Ubutumwa bwa Ezee Darling nyuma yuko se yarokotse impanuka yangirikiyemo Camera yo mu muhanda

Ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 , kumuhanda uva mu Karere ka Kicukiro ugana rwagati mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka ya Toyota Land Cruiser, yataye umuhanda ikagonga Camera yo ku muhanda izwi nka Sofia ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.

Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Camp Zaïre Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yataye umuhanda anashimangira ko nta muntu yahitanye.

Yagize ati “ Impanuka yabereye hagati y’aho ISCO yubatse ugana Rwandex noneho imodoka icaho irayigonga ariko ni impanuka isanzwe.”

Nyuma y’iyo mpanuka, amakuru yaje kumenyekana ko umushoferi wari uyitwaye ari papa wa Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye nka Ezee Darling, nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Please Me y’umuhanzi Juno Kizigenza.

Uyu mukowa Ezee Darling wakuze aririmba muri korari, yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse mu buryo bw’amashusho, akagaragaramo mu buryo butamenyerewe aho bamwe bavuga ko yambaye ubusa.

Uyu mukobwa abinyujije kuri konti ya Instagram, yifashishije indirimbo y’umuhanzikazi Aline Gahongayire yitwa Ndanyuzwe n’indi ya Pentatonix maze ashyiraho amafoto y’imodoka ya se agaragaze ahabereye iyo mpanuka.

Muri ayo mafoto  yashyize ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Urakoze Mana kuba warokoye papa, uri Imana ikora’’

Ahandi yanditse agira ati: “Urakoze Mana kuba warokoye papa, izina ryawe rihabwe ishimwe n’icyubahiro.’’

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René avuga ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye anashimangira ko Camera yangiritse izishyurwa n’ubwishingizi nk’uko bwishyura ibyo impanuka zangije.

Iyi camera yagonzwe yangiritse kuburyo bugaragara

Nk’uko imibare ibyerekana mu 2019 izi camera zishyirwa mu mihanda, nubwo bamwe batabyakiriye neza , Polisi igaragaza ko zagiye zifasha mu kugabanya impanuka. mu mwaka wa 2019 hapfuye abantu 739 bazize impanuka, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 bari 548.

Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye nka Ezee Darling, nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Please Me y’umuhanzi Juno Kizigenza

Ubutumwa bwa Ezee Darling

Twitter
WhatsApp
FbMessenger