AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ubutumwa bwa (CP) John Bosco ku bikingiranira mu maduka amasaha yo gufunga ageze

Mu gihe ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’ubuzima busanzwe byasubukwe ariko amasaha yo kuba ingendo zihagaze agashyirwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo (5:00 AM), hari abacuruzi byagiye bivugwa ko bikingirana mu maduka bagakomeza gucuruza amasaha yo gutaha yageze.

Ingamba zashyizweho zivuga ko ibikorwa byemerewe gukomeza birimo n’ubucuruzi bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM) kugira ngo abantu bose bubahirize isaha ya saa kumi n’ebyiri yo kuba bageze mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye guhwitura abacuruzi badahagarika ubucuruzi ahubwo bakikingiranira mu maduka yabo, abakiriya baza bakabafungurira.

CP Kabera yibukije abaturarwanda ko kuba hasubukuwe zimwe muri serivisi ndetse n’ingendo atari umwanya wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, yibutsa abantu biha kugenekereza no guhinyuza ku mabwiriza Leta iba yatanze ko abazabifatirwamo bazabihanirwa.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yagarutse kuri bamwe mu bantu bakora ingendo zitari ngombwa nko gusurana, gutwara abagenzi barenga 50% mu modoka za rusange ndetse n’abakunda guhinyuza inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.

Ati: “Hari abantu babona isaha yo gufunga ibikorwa igeze aho gukinga ngo batahe ahubwo bakingiranira mu nzu y’ubucuruzi atari na yo babamo, abantu benshi ibi bintu bakunze kubikora bakabizira. Ikindi ni abantu biha guhinyuza, umuntu agakora ibintu avuga ko Polisi itari bumubone, umushoferi ugasanga yarengeje umubare wa 50% akavuga ko Polisi itari bumubone, abambara nabi agapfukamunwa n’ibindi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda ko ushobora guhinyuza Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego z’Igihugu ariko ntiwahinyuza Koronavirusi.

Yanavuze ko bitakoroha guhinyuza Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego kuko hari benshi bajya babigerageza bagafatwa bakabihanirwa. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kugenzura uko amabwiriza mashya yubahirizwa.

Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibuhijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

Ku Isi, abamaze kwandura COVID-19 muri rusange bararenga miliyoni 198 barimo abasaga miliyoni 179 bakize ndetse na miliyoni 4.2 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo


Yanditswe na Vainqeur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger