AmakuruPolitiki

RDC:Rwambikanye ingata hagati ya M23 na Wazalendo

Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo urugamba rwongeye kwambikana hagati y’inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiswe Wazalendo.

Ni urugamba rwambikaniye mu gace ka Rutshuru, Mushonyi ndetse na Busanza, aho izinyeshyanmba zibumbiye muri Wazalendo zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, wari umaze iminsi warahagaritse urugamba, kugira ngo hubahirizwe amasezerano ya Luanda.

Iri tsinda rya Wazalendo rigizwe na FDLR, Nyatura, CMC n’abandi bishyize hamwe kugira ngo bafashe FARDC kurwanya M23.

Uyu mutwe wa M23 wakunze kunenga Leta uyishinja kwifashisha imitwe y’inyeshyamba isanzwe yica abaturage, mu M23 aba aribo ivuga ko babamazeho abantu.

Umuryango w’Abibumbye nawo muri Rapolo zitandukanye wasohoye wagaragaje ko ingabo za Leta ya Congo zikorana n’inyeshyamba za FDLR.

Inyeshyamba za M23 zahagaritse urugamba nyuma y’imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, yavugaga ko bagomba kuva mu bice bari barafashe bagasubira inyuma bakahasigira ingabo za EAC , hanyuma bakajya kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Congo.

Icyakora nyuma izi nyeshyamba zavuze ko Guverinoma ya Congo itigeze yubahiriza ibyo yasabwaga muri aya masezerano.

Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe Leta ya Congo ikomeje kuvuga ko idashobora kugirana ibiganiro n’uyu mutwe w’inyeshyamba, n’ubwo ariko byari biteganijwe, mugihe M23 yo itegereje ibiganiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger