Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Uburusiya: Umugore yariwe n’ingurube kugeza ashizemo umwuka

Umugore ukomoka mu gihugu cy’uburusiya yariwe n’ingurube nyuma yo kwitura hasi akabura umutabara kugeza ubu akaba yamaze kwitaba Imana.

 

Ibitangazamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi ndetse n’ibyo mu burusiya byagarutse kur’iyi nkuru isa n’aho idasanzwe aho mu Burusiya umugore w’imyaka 56 y’amavuko yariwe n’ingurube nyuma yo kugwa mu kiraro cyazo.

Inkuru ya BBC ivuga ko uyu mugore ngo yaguye mu kiraro cy’ingurube akabura ubuvamo akabura ubutabazi kugeza ingurube zimwivuganye.

Uyu mugore ngo yagiye kugaburira aya matungo ahitwa Udmurtia, rwagati mu Burusiya, amakuru avuga ko uyu mworozikazi yaguye igihumure akitura hasi cyangwa akaba yafashwe n’indwara y’igicuri mu gihe, bikaba bivugwa yashizemo umwuka kubera gutakaza amaraso.

Umugabo we ni we waje kubona umurambo we nyuma y’aho ngo yari yagiye kuryama kare kuko yumvaga arwaye, hanyuma yakwicura agasanga umugore we batari kumwe, aho yaje gusanga yashizemo umwuka umurambo we uri mu kiraro cy’ingurube.

Bivugwa ko uyu nyakwigendera ngo yari atuye mu karere ka Malopurginsky, mu burasirazuba bw’umujyi wa Kazan.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger