AmakuruPolitiki

Ubujura n’amanyanga byatumye umuyobozi wa Madrid yegura

Cristina Cifuentes wayoboraga intara ya Madrid muri Esipanye yeguye nyuma yo gushinjwa ubujura n’amanyanga yakoze ashaka impamyabushobozi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu mugore yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze atangazako yari yarateguye kwegura ariko kubera ibirego bishya byatumye ahitamo kwegura igitaraganya.

Cristina Cifuentes yayoboraga intara ya Madrid ari nayo murwa mukuru wa Esipanye yeguye nyuma y’igihe kitari gito ari mu ruhurirane rw’ibibazo bitandukanye ndetse akaba yaranagaragaye mu mshusho yibye amavuta . Ayo mashusho yafashwe na camera ziba mu maguriro agezweho [Supermarket] yafashwe mu 2011, agaragaza Cristina Cifuentes ari kwereka ushinzwe umutekano ibintu byose afite mu gikapu yari afite aho yakekwagaho  kwiba amavuta bivugwa ko agura amadorali y’amerika 50 , baramufashe bamurekura ari uko yishyuye aya mavuta yari yibye.

Ubwo ayo mashusho yafatwaga, uyu mugore yari umuyobozi wungirije mu nteko Ishinga Amategeko ya Madrid ndetse akaba yanemeye ko aya mashusho yabayeho atari amahimbano.

Uretse kuba yari yibye aya mavuta ariko, New York Time dukesha iyi nkuru yanditse ko Cifuentes w’imyaka 53 yeguye nyuma y’uko mu cyumweru gishize yashinjwaga guhimba impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) ndetse akaza no kuyamburwa  nyuma yo kugaragara ko imikono ibiri iriho itandukanye.

Cifuentes yavuze ko ukwegura kwe kubayeho ngo hirindwe ko yaterwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, bityo uyu murwa mukuru ugahita uyoborwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Intara ya Madrid ni imwe mu ntara 17 zifite ubwigenge busesuye, ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 6.5 ikaba ari nayo murwa mukuru wa Espagne ikaba ifitanye amahari n’intara ya Katalonya kubera ko Katalonya ishaka kwigenga .

Cifuentes yavuze ko ukwegura kwe kubayeho ngo hirindwe ko yaterwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger