AmakuruImikino

Ubufaransa bwanyagiye ikipe bari bahanganye ibitego 14-0 mu minota ikurikiranye

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatsinze itababariye igihugu cya Gibraltar ibitego 14-0 mu mukino wo gushaka itike ya Euro 2024,bukora agahigo ko kugira intsinzi iremereye.

Muri uyu mukino.Mbappe yatsinzemo ibitego 3 wenyine ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu gihe na Giroud yongereye agahigo k’umukinnyi umaze gutsindira ibitego byinshi Ubufaransa.

Ikipe ya Gibraltar yatunguranye itsindwa ibitego ku minota ikurikiranye nk’uwa 3’ na 4’, 36’ na 37’, 73’ na 74’, 89’ na 90.

Mbappe yakabaye yatsinzemo nka bitanu wenyine gusa yagerageje gusaranganya na bagenzi be bakinana.

Ibitego by’Ubufaransa byatsinzwe na Ethan Santos witsinze hanyuma Marcus Thuram na Warren Zaire-Emery w’imyaka 17 wari ukinnye umukino we wa mbere mu Bufaransa aratsinda.

Mbappe yatsinze Penaliti ku gitego cya kane nyuma y’aho Ethan Santos yari amaze guhabwa ikarita itukura ku munota wa 18.

Abandi nka Jonathan Clauss, Kingsley Coman na Youssouf Fofana nabo batsinze mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Adrien Rabiot, Coman wongeye gutsinda na Ousmane Dembele bongeyemo ibindi bitego hanyuma Mbappe ashyiramo bibiri bikurikiranye.

Olivier Giroud yinjiye mu kibuga ahita ashyiramo ibindi bibiri umukino urangira ari 14-0.

Mu yindi mikino,Romania yatunguranye ibona itike yo kwerekeza mu mikino ya Euro 2024 nyuma yo gutsinda Israel ibitego 2-1.

Wales yitesheje amahirwe yo kujya muri Euro yari ifite,ubwo yanganyaga igitego 1-1 na Armenia.

Amakipe amaze kubona itike:Ubudage [buzakira], Belgium, Scotland, Spain, France, Portugal, Türkiye, Austria, England, Hungary, Slovakia, Albania, Denmark, Switzerland, Romania, Netherlands…

Twitter
WhatsApp
FbMessenger