AmakuruPolitiki

U Rwanda rwungutse abasirikare baba-Ofosiye bashya(Amafoto)

Perezida Kagame yatanze ipeti rya Second Lieutenant rihabwa abasirikare bamaze igihe batorezwa mu Kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera amasomo abagira abafosiye bato.

Ikigo cya Gako nicyo gitorezwamo abasirikare bayobora abandi ku rugamba no mu bindi bikorwa, barangiza amasomo bagahabwa ipeti rya sous lieutenant ribemerera gukora ibikorwa bigenewe umusirikare mukuru uyobora abandi.

Baba barize ibintu bitandukanye birimo amasomo y’amateka, imitekerereze ya muntu, politiki no kuyobora abasirikare ku rugamba.

Uyu muhango kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu 2024 witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), CG Felix Namuhoranye.

Muri aba basirikare basoje amasomo yabo harimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.

Aba basirikare basoje amasomo yabo bagize icyiciro cya 11 cy’abagize uru rwego rw’umutekano baciye muri iri shuri ry’i Gako.

Bamwe muri bo bahawe amasomo n’imyitozo ya gisirikare nyuma yo kurangiza amasomo yabo ya kaminuza.

Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger