AmakuruPolitiki

Amakuru mashya ku mirwano irimbanyije nonaha hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo I Masisi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 3024, imirwano yongeye gusakiranya Ingabo za DR Congo (FARDC) zishyigikiwe n’abarwanyi ba wazalendo na M23 muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri ibyo bice yanatangajwe kuri X avuga ko, iyi mirwano ivugwa yabereye cyane ahitwa i Nyamubingwa, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, muri Teritwari ya Masisi.

Ku Cyumweru, hari habaye indi mirwano ku muhanda Vunano-Kimoka ndetse n’ahantu bakunze kwita “Chez Madimba”, ndetse no ku yindi misozi ireba umujyi wa Sake, muri Gurupoma ya Kamuronza, muri iyi Teritwari ya Masisi n’ubundi.

Kugeza ubu SADC ntiri kuvugwa cyane mu rugamba kuko M23 ariyo bivugwa ko iri kwiganza no kubona instinzi aho ikomeje kwirukana FARDC .

Abakurikiranira hafi Politiki y’akarere bemeza ko Afurika y’epfo yaba yaratangiye kumva impamvu M23 idwana kandi bishobora kuzatuma hafatwa undi mwanzuro utari ukurwana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger