AmakuruPolitiki

Burundi: Perezida yasabye abaporisi bose kuba bamaze korora byibuze inkwavu 5 mu gihe cyavuba…Menya impamvu..

Nyuma y’uko mu mwaka ushize Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’ubuyobozi bafatanyije basabye abaturage bose korora inkwavu kugira ngo u Burundi bugere ku iterambere rirambye, Abapolisi b’u Burundi baravuga ko batasigaye inyuma muri ubwo bworozi bwitezweho kuzahura igihugu ahubwo ngo nabo batangiye gushyira imbaraga zabo kuri uyu mugambi.

Nk’uko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeza kubitangaza buvuga ko bwatangiye inzira izagera mu mwaka wa 2040 u Burundi ari igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, ni mu gihe mu mwaka wa 2060 kizaba ari igihugu giteye imbere.

Icyakora ngo kugira izi ntego zigerweho, Leta y’u Burundi yasabye abaturage bose ko buri rugo korora byibura inkwavu eshanu.

Evariste Ndayishimiye asobanura ko inkwavu zororoka vuba, zigatanga amafaranga atubutse, ifumbire kandi zikaba zoroshye kugaburira ndetse yemeza ko yafashe umwanya uhagije areba ibindi bihugu byatejwe imbere n’ubworozi nka Denmark ngo yakungahajwe n’ubworozi bw’ingurube ndetse na Liban avuga ko yakijijwe n’ubworozi bw’inkoko.

Agira ati “Natwe tukazavuga duti inkwavu n’iyo yabaye isooko y’amadovize, kuko iyo zagwiriye ni ukuzohereza hanze.”

Ni nyuma y’uko kandi amaze iminsi azenguruka igihugu yoroza inkwavu abatishoboye ibyo avuga ko atari igikorwa kidasanzwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye uvuga ko inkwavu Korora inkwavu zizabageza kuri byinshi nizororwa neza yongeraho ko gutanga no kuzorora bishushanya uruhare rwa buri wese mu bikorwa byo guteza imbere umuryango ndetse akaba ari naho gahunda yo gukunda igihugu itangirira.

Bagendeye kuri iki cyifuzo cy’Umukuru w’iki gihugu kandi na Polisi ntiyacitswe kuko na Lt Col de Police Ntukamazina Jean Claude, Icyegera cy’Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Cibitoke yatangaje ko bakibona ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye bahise bitabira ubworozi bw’inkwavu ndetse ngo kuri ubu bagiye gushyiraho igihe ntarengwa, aho hazajya hasuzumwa niba buri mupolisi yarabyubahirije.

Aho bategetse Abakomiseri ba Polisi mu Makomini kubaka utuzu tw’inkwavu, byibura buri Komini ikagura icyororo cy’inkwavu eshanu.

Ati “Nk’aha ku Ntara twatangije inkwavu eshanu, ubu kugeza ubu dufite inkwavu zigera kuri 16. Urumva ko ibintu bigeze kure rwose.”

Lt Col de Police Ntukamazina avuga ko buri gitondo iyo bamaze kuzamura idarapo bapanga akazi kabo ka buri munsi, hagatangwa amakuru y’uko ubworozi bw’inkwavu zabo buhagaze.

Ati “Twashyizeho itsinda ry’abapolisi rishinzwe gukurikirana buno bworozi bw’inkwavu, bakurikirana ko umukozi azitaho, hari akarwaye akavuga tugashaka umuti. Tugira aga ‘Caise’ kadufasha kuzikurikirana.”

Uyu yakomeje avuga ko kuri ubu Abapolisi benshi bakataje mu bworozi bw’inkwavu ku buryo mu ngo zabo bagejejeyo uwo mushinga bagiriwemo inama n’Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo uko umushinga w’ubworozi bw’inkwavu urushaho gutera imbere, bakajya babona amafaranga, bakoroza abaturage, no ku minsi mikuru bakazajya babona akaboga ko gufungura bidasabye ko bashaka aho bajya gutumiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger