AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo rizwi nka ILTM muri Singapore

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ribera muri Singapore, U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha mu rwego  rwo  gukomeza kumenyekanisha gahunda ya ‘Visit Rwanda’, mu gace ka Asia Pacific, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Singapore.

Iri murikagurisha ryatangiye kuwa 27 Gicurasi kugeza kuwa 30 Gicurasi, rirabera muri Singapore. ryitabiriwe n’ibigo  bijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda birimo; Thousand Hills Africa, Radisson Blu Kigali, Akagera Aviation, Africa Journeys na Uber Luxe safaris.

Iri murikagurisha ry’ubukerarugendo rizwi ku izina rya ILTM (International Luxury Travel Market). Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Guillaume Kavaruganda, yavuze ko akarere ka Asia Pacific, kiteguye kuba isoko y’abakerarugendo basura u Rwanda, atanga urugero rw’aho abanya-Singapore barusura biyongereyeho 18% mu myaka ine ishize.

Umuyobozi Mukuru wa Thousand Hills Africa, Jacqui Sebageni, avuga ko abakiriya baturuka mu karere ka Asia Pacific, biyongereye akarenga 20% mu myaka ibiri kandi yizeye ko bazakomeza kwiyongera kubera kwitabira iri murika.

Muri iri murika ry’ubukerarugendo, itsinda ry’u Rwanda ryakiriye ikiganiro cy’ibigo bitandatu byagaragaje inyota ku Rwanda.

Muri iri murika ry’ubukerarugendo, itsinda ry’u Rwanda ryakiriye ikiganiro cy’ibigo bitandatu byagaragaje inyota ku Rwanda.
Aya ngo ni amahirwe akomeye yo kugera ku bakerarugendo bo muri Asia Pacific

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger