AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwakiriye itsinda ry’impuguke zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ziturutse i New York

U Rwanda rwakiriye impuguke za Lonizaje gukora inyigo iba buri myaka ine igamije gusesengura ikiguzi cyo guhugura no gutegura ingabo zoherezwa mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro.

Iryo tsinda riri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 kugeza ku wa kane ku ya 21 Ukwakira, riyobowe na Michael Mulinge Kitivi, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kongerera ubushobozi Ingabo na Polisi ku Cyicaro gikuru cya Loni.

Michael Mulinge Kitivi yavuze ko amakuru bakusanya azasuzumwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA), bityo na yo izabone amakuru afatika ayifasha gufata icyemezo cyo kongera amafaranga agenerwa abasirikare n’abapolisi bari mu Muryango w’Abibumbye.

Ati: “U Rwanda ni Igihugu gitanga umusanzu munini w’ingabo na Polisi, ni yo mpamvu cyujuje ibisabwa ku bihugu dukeneye kubonamo amakuru.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere bahereyemo, mu bihugu 10 batoranyirije gusura no gukoramo ubwo bushakashatsi bugamije kureba ishingiro ryo kongera amafaranga agenerwa aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Michael Mulinge Kitivi n’itsinda ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Michael Mulinge Kitivi kandi yanakiriwe mu muhezo n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Lt Gen Mubarakh Muganga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere Lt Gen J Jacques Mupenzi.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere Lt Gen J Jacques Mupenzi yakira Michael Mulinge Kitivi mu muhezo
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Lt Gen Mubarakh Muganga yakira Michael Mulinge Kitivi mu muhezo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger