AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwakiriye inama ibereye muri Afurika bwa mbere yafunguwe na Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abasaga 200 bari mu muryango udaharanira inyungu wa Eisenhower Fellowship, bari i Kigali mu nama yabo ya mbere ibireye ku mugabane w’Afurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze, yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka, u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko mu myaka 25, byasabye kwirwanaho, kugira ngo u Rwanda ruzanzamuke.

 “ Mu myaka 25 ishize, ibihe twarimo byari bigoye kubyigobotora. Igihugu cyacu cyari hasi cyane, uburyo rukumbi twari dufite byari uguhaguruka. Twagerageje uko dushoboye dutangira kwikura mu rwobo amateka yacu ndetse n’ibindi bintu byari byaratujugunyemo.”

Umukuru w’igihugu kandi yanavuze ko ku munsi wa none, u Rwanda rwabashije kunga abaturage n’igihugu, hajyaho gahunda nyinshi zifasha abaturage.

Perezida Kagame yavuze hakiri byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera.

“Turabizi neza ko tugifite byinshi byo gukora kugira ngo tugere aho twifuza kugera. Turabizi tugomba kwigira ubwacu, ariko tukareba n’abandi ku bufatanye n’ubwuzuzanye, ibyo nibyo bizadufasha ngo dukomeze gutera imbere.”

Ni inama yateranyirije hamwe abayobozi mu nzego za leta, iz’ubukungu ndetse na sosiyete sivile, ngo haganirwe ku buryo ubukungu bwagera kuri bose ku mugabane w’Afurika, nk’ikintu gikenewe mu kubona imirimo mu minsi iri imbere n’imibereho myiza.

Eisenhower Fellowship n’umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 1953 n’itsinda ry’Abanyamerika, ngo rihe icyubahiro Perezida wa 34 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dwight David Eisenhower kubera uruhare yagize mu bikorwa by’ubumuntu byamuranze .

Umuryango “Eisenhower Fellowships” ushishakariza abantu kugira ubutwari ugendeye ku byaranze ubuzima bwa Perezida Dwight David Eisenhower.

Perezida Kagame yakomeje asobanurira Umuryango “Eisenhower Fellowships” impamvu hari amahitamo y’Abanyafurika, by’umwihariko Abanyarwanda, adashingira ku mahame y’Abanyaburayi na Amerika bahoze ari abakoloni.

Ashingiye ku myitwarire y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko nta buryo Abanyarwanda bari kongera kubana kivandimwe hashingiwe gusa ku Rukiko mpuzamahanga rwari i Arusha muri Tanzania.

“Uzumva ariko hari abavuga ko ibi twabikoze duhungabanya uburenganzira bwa muntu, ngo nta bunganizi ababurana babonye, ngo ntabwo ubu bucamanza bukwiriye guhabwa ubuziranenge mpuzamahanga,…”

“Nyamara ibi byatumye abantu babana neza, barakorana batangira kwiteza imbere. Abavuga ibi rero rimwe na rimwe barakurangaza bakakubuza ibyo wikorera, ariko ujye ureka umusaruro wavuye mu byo ukora abe ari wo wivugira”.

Perezida Kagame asubiza  uwari umubabije ibijyanye n’ubuzima bwe bwite bwa buri munsi nk’Umukuru w’Igihugu mu gihe akitse imirimo.

Yavuze ko  buri munsi adashobora kubura iminota 30 agenera siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha umubiri gukora neza.

Ndetse ko  agira uburyo agabanya amasaha y’umunsi, akamenya ko umuntu ataberaho ikintu kimwe ahubwo ngo hari igihe cyo gukora, hakabaho n’icyo kwidagadura no kuruhuka.

“Turi abantu, dufite imiryango n’inshuti tugomba kwitaho, ariko hagera ubwo widagadura kugira ngo ugire ubuzima bwiza, ibyo byose rero ngerageza kubibonera igihe”.

“Ngira igihe cyo gufana imikino inyuranye nk’umupira w’amaguru, nshimishwa cyane no kureba umukino wa Basketball, nkaba nkina umukino wa Tennis.”

Abitabiriye inama bagize n’umwnaua wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo byabo kuri uyu muryango
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hakiri byinshi bikeneye gukorwa kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger