U Rwanda na Singapore byongereye ubufatanye mu mutekano, byibanda ku ikoranabuhanga rigezweho
Ku wa 27 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Felix Namuhoranye, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Polisi ya Singapore, How Kwang Hwee, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano.
Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru w’u Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Pacifique K. Kabanda, ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi. Byabereye mu mwuka w’ubufatanye n’ubushake bwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.
Mu biganiro byabo, impande zombi zagarutse ku gushimangira ubufatanye mu guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano, cyane cyane mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Banaganiriye ku buryo bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu kazi ka gipolisi, hagamijwe kongera ubushobozi mu gukumira no gukurikirana ibyaha.
By’umwihariko, hibanzwe ku byaha bigenda bivuka bifitanye isano n’ikoranabuhanga, birimo ibyaha byo kuri murandasi (cybercrime), bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi.
Abayobozi bombi bagaragaje ko gukorana bya hafi no gusangira ubumenyi ari ingenzi mu guhangana n’ibi byaha, bisaba ubushobozi buhanitse n’ibikoresho bigezweho.
Hanagarutswe ku kamaro ko gukoresha ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, birimo ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), isesengura ry’amakuru (data analytics) n’uburyo bugezweho bwo gukurikirana ibyaha. Ibi byitezweho gufasha inzego z’umutekano kurushaho gukora neza, no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Byongeye kandi, intumwa z’u Rwanda zitezwe kwitabira inama mpuzamahanga yiswe MilipolTechX Summit, igamije guteza imbere ubutwererane mu by’umutekano hagati y’ibihugu, hibandwa ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi nama izahuza inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, abahanga mu ikoranabuhanga n’abafata ibyemezo, bagamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano bigezweho.
Uru ruzinduko n’ibiganiro byabaye bigaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu gushimangira umutekano rushingiye ku bufatanye mpuzamahanga no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Byitezwe kandi ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro ugaragara mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano no kurushaho kurinda abaturage ibyaha bigenda bihindura isura.



